sangiza abandi

Ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli nta ngaruka bizagira ku biciro by’ingendo z’imodoka rusange

sangiza abandi

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko nubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse, bitazagira ingaruka ku biciro by’ingendo ku bakoresha imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

Byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Uwihanganye Jean de Dieu, ubwo yari mu makuru ya Radio Rwanda, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2026.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli byatangiye kubahirizwa, aho abakoresha lisansi ubu bari kuyigura amafaranga y’u Rwanda 2, 938 Frw avuye kuri  2303 Frw yari yashyizweho ku wa 4 Mata 2026.

Icyo gihe, ibiciro by’ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange byari byiyongereye haba mu Ntara no mu Mujyi wa Kigali, kuko mazutu na yo yari yazamutse igera kuri 2205 Frw. Icyakora, ubu igiciro cya mazutu nticyahindutse, bituma imodoka rusange zitazazamura ibiciro kuko ariyo ikoreshwa cyane muri izi modoks.

Uwihanganye Jean de Dieu yavuze ko ubu ibiciro by’ingendo ku bakoresha imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange bitaziyongera.

Avuga ko Mazutu ikoreshwa cyane mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange ndetse no mu zitwara ibicuruzwa, ari yo mpamvu Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zituma ibiciro bya Mazutu bitazamuka ugereranyije n’uko byifashe ku isoko mpuzamahanga.

Ati “Lisansi yo ikoreshwa mu buryo busanzwe bw’abantu bafite imodoka ku giti cyabo bashobora no kutanayikoresha, bafite ubundi buryo bwo kugenda. Ariko mazutu ikoreshwa mu modoka zitwara abantu, ibicuruzwa, irakoreshwa mu nganda, mu buhinzi, mu gutanga amashanyarazi, n’igicuruzwa cy’ingenzi.”

Uwihanganye yibukije abantu ko tukiri mu bihe bidasanzwe kandi ingaruka zizakomeza kuza mu gihe kizaza, avuga ko Leta iba yagerageje gufata ingamba zishoboka zirimo na nkunganire, n’ibindi bikorwa byinshi Guverinoma y’u Rwanda ikora kugira ngo ibashe kugabanya ingaruka.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu yavuze ko ubu ibiciro by’ingendo ku bakoresha imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange bitaziyongera.
Mu byumweru bibi bishize, abakoresha imodoka rusange bashyiriweho ibiciro bishya bijyanye n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.

Photos:

[fluentform id="3"]