Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abakobwa batarengeje imyaka 17, yatsinzwe n’iya Zambia ibitego 2-0 mu mukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Uyu mukino bari bashyigikiwemo n’abanyarwanda batari bake, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2026,
Uyu mukino wanitabiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Candy Basomingera , Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice n’abandi bayobozi batandukanye.
Ni wo mu kino wa mbere mpuzamahanga Abangavu b’Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi bari bakinnye by’umwihariko amajonjora y’igikombe cy’isi, ariko ntibabasha kubona intsinzi mu rugo.
Gusa baracyafite urugendo kuko bazakina umukino wo kwishyura, uzabera i Ndola muri Zambia, ku wa Gatatu, tariki ya 22 Mata 2026.
Ku mugabane wa Afurika, amakipe ane ni yo azabona itike yo kwitabira iri rushanwa ry’Igikombe cy’Isi cy’abangavu (U17), akaziyongeraho ikipe ya Maroc yamaze kubona itike kubera ko ari yo izakira irushanwa.
Uretse iyi mikino kandi iyi kipe iracyafite urugendo kuko biteganyijwe ko muri Kamena 2026, izerekeza muri Tanzania gukina imikino ya CECAFA, izitabirwa n’ibihugu 8.










