sangiza abandi

Brig.Gen Rwivanga yasabye urubyiruko kugira uruhare mu gukomeza ibyatangiwe na RPA

sangiza abandi

Kuri uyu wa Gatanu,umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald RWIVANGA, yifatanyije n’abakozi b’ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) hamwe n’ibiro by’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta (OAG) mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye i Kimihurura.

Muri iki gikorwa yatanze kiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti: “Ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere n’uruhare rwa buri wese mu kuyirwanya.”

Brig Gen RWIVANGA yagaragaje ko nubwo hashize imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye, ingengabitekerezo ya Jenoside igihari mu karere, ikwirakwizwa n’abayikoze bagikomeza gufashwa n’ibihugu bibacumbikiye.

Yasabye abakiri urubyiruko kwiyumvisha uruhare rwabo mu gukomeza ibyatangiwe na RPA ubwo yahagarikaga Jenoside kandi abenshi bari bakiri bati.
Gen Rwivanga yagize ati’Rubyiruko ni umwanya wo kubitekerezaho mwumve uruhare rwanyu mu gukomeza ibyatangiwe na RPA abenshi bari bato kubarusha”
Brig.Gen Rwivanga kandi yavuze KO n’ubwo hakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere, ariko idashobora gutsinda.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]