sangiza abandi

U Rwanda na Uganda byiyemeje kongera imbaraga mu bucuruzi n’ishoramari

sangiza abandi

Abayobozi bakuru bo mu nzego za Leta z’u Rwanda na Uganda bashimangiye ubushake bwo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi, mu nama y’abayobozi bakuru b’ibihugu byombi izwi nka “Joint Permanent Commission (JPC) 2026.”

Iyi nama iri kubera i Kampala izibanda ku mikoranire mu bya gisirikare n’umutekano, iterambere ry’ibikorwaremezo, imiyoborere y’urwego rw’abinjira n’abasohoka, ubufatanye hagati ya polisi z’ibihugu byombi, uburezi n’ibindi.

Intumwa z’u Rwanda zitabiriye iyi nama y’iminsi itatu, ziyobowe n’ umuyobozi mukuru ushinzwe Afurika muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubufatanye mpuzamahanga, Teta Gisa Rwigema mu gihe ku ruhande rwa Uganda ari Amb. Richard Kabonero.

Ubwo yafunguraga iyi nama,  Amb. Richard Kabonero, yavuze ko kugira ngo ishoramari n’ubucuruzi bigende neza  ibihugu byombi bigomba koroshya ubuhahirane, guteza imbere ubuhinzi, inganda, ubwubatsi ndetse n’ubukerarugendo. Ibi bihugu kandi, byemeranyije gukemura imbogamizi zikigaragara mu bucuruzi no kongera ubuhahirane mu rwego rw’akarere.

Impande zombi ziranasuzuma intambwe yatewe ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yashyizweho umukono mu nama ya 11 yabereye i Kigali mu 2023.

Teta Gisa Rwigema yasobanuye ko Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi ari “urwego rugaragaza ubushake bwa politiki n’ibyifuzo bikomeye by’abayobozi b’ibihugu byombi byo kurushaho gushimangira ubufatanye mu bya politiki n’ubukungu hagati y’u Rwanda na Uganda.”

Yasabye abitabiriye inama “gufata uyu mwanya bagasuzuma aho ibikorwa bigeze kuva ku nama ya 11,” bibanda ku nzego zirimo ubucuruzi n’imisoro ya gasutamo, umutekano n’ingabo, abinjira n’abasohoka, ubutabera, ndetse n’ibikorwa remezo, ingufu, indege n’ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT), mu rwego rw’imishinga y’umuhora wa ruguru.

Uretse gusuzuma ibyagezweho, Gisa yashimangiye ko iyi nama igomba kuba urubuga rutanga imyanzuro ifatika ishobora gushyirwa mu bikorwa, igasubiza ibyifuzo by’abaturage b’ibihugu byombi. 

Yavuze ko Ubufatanye bw’impande zombi bugomba gukomeza kuvamo imibereho myiza, kwiyongera k’ubufatanye mu karere, no guteza imbere imibereho n’ubukungu mu buryo burambye ku bihugu byombi.

U Rwanda na Uganda byiyemeje guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari
Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Teta Gisa Rwigema, umuyobozi mukuru ushinzwe Afurika muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubufatanye mpuzamahanga
Baganiriye ku byemezo byfashwe mu nama ya 11

Photos:

[fluentform id="3"]