Komisiyo y’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) ishinzwe imyitwarire, yatumije umutoza w’ikiye y’Amagaju ushinzwe kongera ingufu Imurora Hakizimana Japhet, ndetse n’umukinnyi w’ikipe ya Musanze FC, Gahungu habarurema ngo basobanure imyitwarire yabavuzweho yo kugena ibiva mu mukino (Match Fixing).
Ni nyuma yo kwakira ikirego cy’Ikipe ya Musanze FC, kiregwamo Imurora Japhet uri mu batoza Amagaju, ukekwaho gutanga no kwizeza ruswa hagamijwe kugena ibiva mu mukino ( Match Fixing) ku mukinnyi wa Musanze FC.
Ibi byabaye ku mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona y’u Rwanda aya makipe yahuriyemo ku wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2026, warangiye Amagaju atsinze ibitego 2-0.
Komisiyo y’imyitwarire muri FERWAFA imaze kwakira iki kirego yasabye ko abahagarariye amakipe yombi, n’abavugwa muri iki kibazo bombi bayitaba ku biro bya FERWAFA kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026, ngo babisobanure.







