Mu rwego rwo gukomeza gushakira umuti urambye ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu karere k’Ibiyaga Bigari, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byongeye guhurira mu nama ya dipolomasi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igamije gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro rigeze.
Iyi nama yabaye ku munsi wejo, tariki ya 23/04/2026, ikaba ari iya gatanu ihuza impande zitandukanye zifite uruhare mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC.
Yitabiriwe n’intumwa za RDC, u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo, ndetse n’abahagarariye Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika rigaragaza ko iyi nama yasuzumye intambwe imaze guterwa kuva ku nama yabaye tariki ya 17–18/03/2026, nayo yabereye i Washington.
Icyo gihe, impande zombi zari zagaragaje ubushake bwo kugabanya umwuka mubi wari umaze igihe hagati yazo.
Muri iyi nama ya gatanu, Leta ya Qatar yatanze amakuru mashya ku biganiro biri gukorwa hagati ya RDC n’umutwe wa AFC/M23, bigamije gushakira umuti ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo.
Komite ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano yashimye intambwe imaze guterwa, inashimira u Busuwisi ku kwakira ibiganiro biheruka byabereye i Doha.
Yagaragaje ko ibiganiro bya Doha bifite uruhare rukomeye mu gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ryuzuye ry’amasezerano y’amahoro.
Amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC yashyizweho umukono tariki ya 27/06/2025, asinywa n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aya masezerano agamije by’umwihariko:Kurandura burundu umutwe wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho no Guteza imbere ubufatanye mu by’umutekano n’ubukungu hagati y’ibihugu byombi n’akarere muri rusange.
Aya masezerano yongeye gushimangirwa tariki ya 04/12/2025, ubwo Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi bayashyiragaho umukono imbere ya Perezida Donald Trump.
Nubwo hari intambwe imaze guterwa, abahuza bagaragaza ko ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano rikiri inyuma ku mpamvu zitandukanye zirimo kuba Leta ya RDC ishinjwa kudatera intambwe igaragara mu gusenya umutwe wa FDLR.







