sangiza abandi

Nduhungirehe yasabye urubyiruko kurinda Igihugu abashaka kugisubiza mu icuraburindi

sangiza abandi

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Olivier Nduhungirehe asaba urubyiruko kwiga ,gushaka imirimo kunga ubumwe mu kubaka igihugu no kukirinda abanzi bashaka kugisubiza mu icuraburindi.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo yari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Kigali ho mu karere ka Nyarugenge.

Ni igikorwa yitabiriye ari kumwe n’umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi Sandrine Umutoni n’abandi bayobozi aho bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Kigali, mu karere ka Nyarugenge mu kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 aho zajugunywe mu mugezi wa Nyabarongo.

Mu ijambo rye, minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umushinga w’ikibi wateguwe igihe kirekire, ugashyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose na Leta y’abiyise Abatabazi amahanga arebera.

Yashimiye ingabo za FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside, ashimangira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda.

Nduhungirehe yasabye abitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka cyane cyane urubyiruko kwirinda amacakubiri ayo ari yo yose n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yarusabye kwiga neza rugashaka imirimo, rugakomeza kubaka igihugu no kukirinda abanzi bashaka kugisubiza mu icuraburindi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]