sangiza abandi

Perezida Kagame yagaragaje ko ibibazo biri mu Karere bitakemurwa mu ijoro rimwe

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ibibazo by’umutekano n’amakimbirane byo mu karere bidashobora gukemurwa mu ijoro rimwe, ashimangira ko igikenewe ari ugusesengura imizi y’ibibazo no guha umwanya ibiganiro kugira ngo haboneke ibisubizo birambye.

Yabigarutseho mu kiganiro cyabereye ku meza y’abayobozi mu nama ya World Policy Conference 2026, ubwo yasubizaga ikibazo ku ruhare rw’ibihugu bitandukanye birimo Amerika na Qatar mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu karere.

Perezida Kagame yavuze ko hari intambwe imaze guterwa, ariko ibibazo bihari bidashobora gukemurwa mu gihe gito cyane.

Ati “Ibibazo ntibikemurwa ijoro rimwe, kandi n’ibyago ntibishira mu gihe gito. Icy’ingenzi ni ukureba imizi y’ibibazo byose, hanyuma ibiganiro bigahabwa umwanya kugira ngo abantu babone ibisubizo bibungura bose.”

Yagaragaje kandi ko hari igihe usanga ibiganiro bitareba ibibazo by’ingenzi bireba abaturage, ahubwo bikibanda ku nyungu z’ibihugu bimwe, bigatuma hatagerwa ku bisubizo birambye.

Perezida Kagame yavuze ko “akazi kagikomeje” ariko anashimangira ko hari ibimenyetso byari bimaze igihe bigaragaza ko ibintu aho byerekeza atari heza.

Ati “Ibyo tubona uyu munsi ni ibintu benshi bari barabonye ko bishobora kubaho uko igihe kigenda gihita.”

Ku rwego mpuzamahanga, Perezida Kagame yanenze imiterere y’ubutegetsi, avuga ko hakiri akazi gakomeye ko kongera kubaka uburyo bw’imiyoborere burangwa n’uburinganire no gushyiraho umutekano urambye. 

Yagarutse ku itandukaniro riri hagati y’Ibihugu bikize byo mu Majyaruguru y’Isi n’ibihugu biri mu Majyepfo, avuga ko kenshi ibyemezo bifatwa n’ibihugu bikomeye ari byo bigena icyerekezo cy’ibindi.

Yagize ati: “Hari igihe usanga ibihugu bikomeye bifata ibyemezo bijyanye n’inyungu zabyo, kandi iyo izo nyungu zibangamiwe, bikora uko bishoboye kose ntawe bibajije. Ariko ibihugu bito cyangwa biciriritse byo iyo bishatse kurengera inyungu zabyo, bihita bishinjwa cyangwa bigahanwa.”

Yakomeje agira ati: “Ni nde ugena ikibi n’icyiza? Bigendera kuki? Ese ni ukubera gusa ko bifite imbaraga?”

Perezida Kagame agaragaza ko Afurika yakunze kugirwaho ingaruka n’iyi mitekerereze, ashimangira ko ari ngombwa ko ibibazo by’umwihariko by’Akarere n’Umugabane bibonerwa ibisubizo bishingiye ku kuri kwabyo no ku nyungu z’abaturage babyo.

Yongeye gushimangira ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na RDC, kimwe n’ibindi bibazo byo ku isi, bisaba igihe, ubushake bwa politiki n’ibiganiro byimbitse kugira ngo haboneke amahoro arambye.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]