Umuturage wo mu murenge wa Mwendo ho mu karere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo, yagwiriwe n’urukuta rw’ishuri ahasiga ubuzima,ubwo hari mu gikorwa cy’umuganda rusange kuri uyu wa Gatandatu.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buremeza ko hari umuturage wabo wari uri mu muganda wapfuye mu buryo bw’impanuka akaba yapfuye agwiriwe n’urukuta rw’ishuri.
Kuri uyu wa 25 Mata 2026 mu muganda usoza ukwezi, umugabo witwa Emmanuel Nyandwi w’imyaka 51 yagwiriwe n’igikuta cy’ishuri rya G.S Mwendo ubwo abaturage bariho basenya ishuri rishaje ngo rizasimbuzwe hubakwe irishya.
Ni ishuri riherereye mu mudugudu wa Nyamigina mu kagari ka Gafunzo mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Valens Habarurema yabwiye UMUNOTA.COM ko inkuru ibabaje y’urupfu rw’uriya muturage bayimenye.
Yagize ati”Ishuri ryamugwiriye ryari ishuri rishaje ryariho rikurwaho ngo ritazagwira abana maze urukuta by’impanuka rugwira uriya mugabo arapfa”
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango yakomeje yihanganisha umuryango wa nyakwigendera ndetse anongeraho ko batabara uyu muryango.







