Ahagiye kubakwa inzu zigezweho zo guturamo mu Mujyi wa Kigali mu mushinga wiswe Sahara Residence, hashyizweho ibuye ry’ifatizo, ahitezwe inyubako ifite ibyumba bisaga 110 byo guturamo no gukoreramo.
Ni umuhango wabereye aho zigiye kubakwa mu Murenge wa Kimihurura, kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Mata 2026, witabirwa n’abarimo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire (RHA), Alphonse Rukaburandekwe.
Rukaburandekwe, yashimye Prime Gate Developers ishyira mu bikorwa uyu mushinga wa Sahara Residence, agaragaza ko ugamije gutanga amacumbi meza ku Banyarwanda.
Yijeje kandi abifuza gushora imari mu bijyanye n’imiturire, ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire kizakomeza kubaba hafi no gufatanya na bo.
Yagize ati: “Dukeneye abashoramari benshi nka Prime Gate Developers bubaka imishinga minini y’imiturire kuko, muri gahunda ya kabiri y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2), dusabwa kubaka inzu zirenga 500,000. “
Yashimangiye ko RHA, ihari kugira ngo ifatanye n’abashoramari batandukanye mu rugendo rwo gufasha Abanyarwanda kubona amacumbi meza, aramba kandi yubahirizje amategeko agenga igenamigambi ry’imijyi.
Uyu mushinga munini uzaba ufite inyubako ya G+12 ndetse uzaba ugizwe n’inzu 111 zigenewe guturwamo no gukorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi.
Ni inzu zigezweho (Super Deluxe Apartments) zifite icyumba kimwe cyangwa bibiri zingana na 60sqm kugeza kuri 119sqm. Zifite pisine (swimming pool), inzu y’imyitozo ngororamubiri (gym), resitora, n’agace kahariweubucuruzi.











