sangiza abandi

Clarisse Karasira yavuze imyato umugabo we wasoje ‘Masters’ ya Kabiri

sangiza abandi

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yavuze ibigwi umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie wahetuye amasomo ya kabiri y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’icungamutungo kuri ubu akaba agiye gushaka Impamyabumenyi y’Ikirenga ‘PHD’.

Iyi mpamyabumenyi, Dejoie yayiherewe mu birori byo guha impamyabumenyi abanyeshuri barangije amasomo muri Kaminuza ya Western Governors byabereye muri UBS Arena, iherereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mata 2026.

Dejoie yahawe impamyabumenyi ya kabiri y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ‘ Masters ‘, mu ishami ry’icungamutungo (Business Administration).

Yifashishije konti ye ya Instagram, mu gicuku cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Mata 2026 Clarisse Karasira yamugeneye ubutumwa bwo kumushima ku bw’iyi mpamyabumenyi ndetse aca amarenga y’uko, umugabo we agiye gukomeza amasomo agashaka Impamyabumenyi y’Ikirenga ‘PHD’.

Ati ” Ntewe ishema cyane no kwishimira impamyabumenyi ya kabiri y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ‘ Masters ‘ y’umugabo wanjye, Bidasubirwaho ubu atangiye inzira yo gushaka Impamyabumenyi y’Ikirenga ‘PHD’. ”

Clarisse Karasira yakomeje avuga ko byari ibintu bidadanzwe kubona umugabo we afatanya inshingano z’urugo, akazi ndetse n’amasomo asoza agaragaza ko ibyo byose yabikoranye umuhate uhambaye.

Ati “Rukundo ku kubona ufatanya inshingano z’urugo, akazi ndetse n’amasomo ntabwo byari bisanzwe, watumye bigaragara nk’ibyoroshye, ariko njye nzi umurava wabikoranye, ishyuke rukundo rwanjye “

Ku wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024, ni bwo Ifashabayo Dejoie yahawe impamyabumenyi ya mbere y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ‘Masters’ , mu ishami ry’icungamutungo cyangwa se ‘Business Administration’.

Iyi mpamyabumenyi yayihawe yari asanzwe afite iy’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye no guhanga umurimo n’imiyoborere ‘Entrepreneurship and Leadership’ yakuye muri Watson Institute and University of Virginia.

Ifashabayo Dejoie asanzwe ari we mujyanama mu by’Umuziki wa Clarisse Karasira, aba bombi bamaze imyaka itanu babana nk’umugabo n’umugore, aho bakoze ubukwe tariki ya 01 Gicurasi 2021 kuri ubu bakaba bafitanye abana babiri, babahungu ; Dushime Evode Kwanda na Kweme.

AMAFOTO

Ubutumwa Clarisse Karasira yamugeneye

Photos:

[fluentform id="3"]