Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwafatiye ibihano GVA Rwanda Ltd (Canalbox) kubera kutubahiriza amabwiriza n’amakosa amaze iminsi agaragara mu mitangire ya serivisi zayo za interineti.
Ni icyemezo cyafashwe na RURA kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Mata 2026.
Bifashishije urubuga rwabo rwa X, batangaje ko hashingiwe ku ngingo ya 269 y’Itegeko No. 24/2016 rigenga Ikoranabuhanga ry’Itumanaho mu Rwanda, yafatiye ibihano GVA Rwanda Ltd (Canalbox) kubera kutubahirizwa amabwiriza.
Ati ” Iyi sosiyete isabwa guha indishyi abakiliya bose bagizweho ingaruka hagati ya tariki ya 13–20 Mata 2026, kwishyura amande ya buri munsi kugeza igihe yubahirije amabwiriza yose, no gutanga raporo z’aho igeze mu ishyirwamubikorwa mu gihe cyagenwe.”
RURA ivuga ko izakomeza gukurikiranira hafi kugira ngo harebwe ko serivisi zisubira ku murongo neza, kugirango amabwiriza ntatubahirizwa hazafatwe izindi ngamba ziteganywa n’amategeko.
Ku ruhande rwa GVA yijeje RURA ko izubahiriza ibisabwa kugirango hubahirizwe amabwiriza.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’iminsi abantu bagaragaza ko internet ya Canalbox ifite ibibazo birimo kugenda gake by’umwihariko ku bakenera gukoresha internet nyinshi.
Ku wa 21 Mata 2026, RURA yari yahamagaje Canalbox ngo itange ibisobanuro kuri aya makosa ajyanye na serivisi mbi hagamijwe kurengera abafatabuguzi bayo.
Itegeko riteganya ko uwahawe uruhushya atubahirije icyemezo cyihanangiriza cy’Urwego Ngenzuramikorere cyafashwe hakurikijwe ibiteganwa n’itegeko, ahanishwa gutanga ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 15 Frw kuri buri munsi wose atubahirije ibyo asabwa, uhereye igihe yamenyeshejwe icyemezo.
Ashobora kandi “gukora ibisabwa by’inyongera ku byerekeye uruhushya rwe” cyangwa “guhagarikirwa uruhushya mu gihe gishobora kugenwa mu cyemezo cy’ihagarika gitangwa n’Urwego Ngenzuramikorere.”
Iyo kandi ikigo gikomeje kugira ibibazo bya serivisi mu buryo bwisubiramo, gishobora kuva ku gufatirwa ibihano byo gucibwa ihazabu, hakabaho gusuzuma mu buryo bwimbitse ibijyanye n’uruhushya rwo gutanga serivisi z’ikoranabuhanga mu itumanaho ndetse hagasuzumwa niba urwo ruhushya rukomeza kugira agaciro.








