Umushakashatsi akaba n’umwanditsi Tom Ndahiro asanga ba ruharwa bakoze Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’abayihakana, amafoto yabo akwiye kujya mu nzibutso za Jenoside abazisura bakamenya n’ababigizemo uruhare kuko abaziruhukiyemo batiyishe.
Hari mu mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Nyanza,cyabereye ku rwibutso rw’akarere ka Nyanza ruri mu murenge wa Busasama.
Mu kiganiro yatanze by’umwihariko Tom yashimye ko Kaminuza y’u Rwanda yashyizeho ikigo cyo kwiga Jenoside n’amakimbirane ,agaragaza ko byari byaratinze ariko bidakwiye kuba umwihariko wa Kaminuza y’u Rwanda gusa,ahubwo bikwiye ko kaminuza iyo ari yo yose igira ikigo nk’iki.
Tom yasobanuye ko ikintu kirwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari ukubanza ukayimenya ukamenya n’uko ikorwa ndetse hagategurwa n’uko byakigishwa mu mashuri nibura uhereye mu mashuri yisumbuye.
Tom yagaragaje ko nibura minisiteri y’uburezi ,Minubumwe n’iy’urubyiruko bakwiye kuzareba uko bikwiye gukorwa cyane ko atari ikintu kireba urwego rumwe ahubwo kireba abantu benshi.
Ndahiro avuga ko abahakana Jenoside nta kindi bakoresha usibye ya ngengabitekerezo yayiteguye ikaba itegurwa n’abanyabwenge.
Yagize ati “Bavuze umuganga witwa Higiro Celestin wari umukuru w’ibitaro bya hano I Nyanza.Higiro Celestin yari mu bantu muri komite ya mbere yatangije CDR we ntabwo yari umu CDR usanzwe ahubwo yari umuyobozi wayitangije mu bantu basinye CDR bwa mbere mu rugwiro yari arimo.
Mwumvise abapadiri,mwumvise abantu bayoboraga inganda ntabwo ari abantu batize,ni abantu bize.
Usibye kwigisha Jenoside no gukumira amakimbirane ,Tom Ndahiro asanga ngo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi kimwe n’abapfobya Jenoside,amafoto yabo akwiye kumanikwa mu nzibutso za Jenoside
Ati “ubundi buryo numva bukwiye gukorwa ,dufite inzibutso bimwe mu bintu bikwiye gukorwa nko mu rwibutso nk’uru,nibishoboka nihajyemo abantu bagize uruhare muri Jenoside abantu nibasura uru rwibutso bajye babamenya.Nitubona amafoto yabo tuyashyiremo kuko aba bantu bari aha ntabwo biyishe bafite ababishe kandi iyo tuza kuwibua tuza no kugirango dukuremo isomo rituma ibyabaye nta hantu bizongera kuba ari mu Rwanda ari n’ahandi.Ntabwo iyo twibuka twibukira u Rwanda gusa,twibukira n’inyokomuntu’’.
Tom ndahiro yavuze ko n’abahakana Jenoside amafoto yabo akwiye kujya ashyirwa mu rwibutso nk’abicanyi kuko ntaho baba batandukaniye.Yatanze urugero rw’umwanditsi Charles Onana aho ibitekerezo bye biba bimeze nk’aho yabikuye muri Kangura.Urugero mu gitabo cya ces tueurs Tutsi aho inyandiko ye yayiteruye muri Kangura nomero ya 4 urupapuro rwa 2 n’urwa 3 maze abishyira mu gitabo cye abyita ubushakashatsi yakoze.
Tom asanga uwo na we akwiye kwegeranywa na Ngeze Hasan mu rwibutso ,noneho abasura urwibutso bakamenya ko hari umwicanyi ukiriho kandi utaranafunzwe kimwe n’abandi barimo Judi River wandika ibimeze nk’ibya Leo Mugesera nawe ifoto ye ikwiye gushyirwa iruhande rw’iya Mugesera,maze abasura urwibutso nibataha bavuye mu Rwanda gusura urwibutso bakagenda babazi n’ibyo bakoze..
Ndahiro avuga ko nta mpamvu yo guhora abantu bavuga abakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu magambo gusa hatagaragazwa amafoto yabo ndetse n’amagambo bagiye bavuga.
Yakomeje atanga ingero mu bice binyuranye by’igihugu ahari inzibutso ariko hari n’abamenyekanye nka ba ruharwa mu kubiba urwango no mu gukora Jenoside ngo bagakwiye kuba nabo amafoto yabo amanitse mu nzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi bityo n’abazisura bakamenya amateka y’ukuri yuzuye ya Genoside yakorewe abatutsi
Kumenyekana kwabo n’amashusho yabo kandi ngo bizatuma n’abahakana Jenoside nibajya mu rwibutso bazajya babasha kwirebera ibyo uwo muntu yavuze byanditse ko nta kumuhimbira guhari kuko nta kundi abantu bashobora kumva ubwo bubi bakoze batabibona cyane cyane mu nyandiko.

Mu rwibutso rwa Nyanza hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi








