Nyuma y’iminsi icumi hasinywe amasezerano hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Kinshasa) n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23)iri huriro rirashinja leta kutubahiriza ibyo yiyemeje kurekura imfungwa zaryo.
Aya masezerano yari agamije kugabanya umwuka mubi hagati y’impande zombi no gutangiza icyizere gishya mu biganiro by’amahoro, by’umwihariko ku kibazo cy’imfungwa z’intambara n’abafashwe mu bihe bitandukanye by’imirwano.
Gusa, gutinda gushyira mu bikorwa ibyemeranyijweho by’umwihariko kutarekura imfungwa ni imwe mu mbogamizi zikomeye zikomeje kudindiza iyi gahunda, bituma hibazwa niba impande zombi zizubahiriza ibyo zemeye.
Lawrence Kanyuka Umuvugizi w’ihuriro rya AFC/M23 yashinje leta yaRDC kutubahiriza ibyo bumvikanye atangaza ko kugeza ubu nta mfungwa nimwe bararekura.
Ati:’’Ku itariki ya 17 Mata 2026, i Montreux, mu Busuwisi, ubutegetsi bwa Kinshasa ku bushake bwiyemeje ku mugaragaro kurekura, mu minsi icumi, imfungwa za AFC-M23, ndetse n’abaturage bose batawe muri yombi bafitanye isano n’ihuriro ryacu. Kugeza uyu munsi, kuwa kabiri, tariki ya 28 Mata 2026, iyi tariki ntarengwa yararangiye kandi nta mfungwa n’imwe yararekuwe’’.
Amakuru ava mu nzego zitandukanye agaragaza ko impamvu ziri tinda zitarasobanuka neza.
Icyakora, ababikurikiranira hafi bavuga ko hashobora kuba hari ukudahuza ku rutonde rw’abagombaga kurekurwa, cyangwa impungenge z’umutekano ku mpande zombi.
Hari kandi abagaragaza ko imbogamizi z’imbere muri politiki ya Congo zishobora kuba zituma ishyirwa mu bikorwa ritinda.
Ibi bibaye mu gihe ibi biganiro byari byashyigikiwe n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ifite ijambo rikomeye, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), byose byagaragaje ubushake bwo gufasha mu gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.
Kuba nta ntambwe igaragara imaze guterwa bishobora kugira ingaruka mbi ku cyizere cyari cyatangiye kubakwa hagati y’impande zombi, ndetse bikaba byanadindiza gahunda rusange y’ibiganiro bigamije amahoro arambye.
Ababikurikiranira hafi bagaragaza ko niba ikibazo cy’imfungwa kidakemutse vuba, bishobora kongera gutuma imirwano yubura mu bice bya Kivu y’amajyepfo n’iya Ruguru.
Kugeza ubu, nta tangazo rihuriweho riratangazwa risobanura impamvu nyakuri y’uku gutinda. Icyakora, haracyategerejwe ko abahuza bazakomeza gushyira igitutu ku mpande zombi kugira ngo bubahirize ibyo bemeranyijeho.








