Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo muri Ministeri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu yatumiwe mu gitaramo cy’urwenya cya Gen – Z Comedy Show , aho azaganiriza abazakitabira mu gice kizwi nka ‘Meet me Tonight’.
Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa Kane, tariki ya 07 Gicurasi 2026 Amb. Jean de Dieu azaganiriza urubyiruko ku rugendo rwe rw’ubuzima ndetse anagaruke ku bikorwa bya Ministeri abereye Umunyamabanga.
Amb. Jean Dieu uzaganiriza urubyiruko ni umugabo w’imyaka 39 y’amavuko, yavukiye ndetse akurira i Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda , ni umuhanga mu by’ubwubatsi akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, ‘Masters’ yakuye muri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza aho yize mu ishami ryo kugenzura imishinga y’ubwubatsi, ‘Construction Project Management’.
Tariki ya 24 Nyakanga 2025 ni bwo Amb. Uwihanganye yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo. Uyu mugabo kuva mu 2019 yari Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore. Ni mu gihe kuva muri Kanama 2017 kugeza muri Kanama 2019 yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo.
Igice cya ‘Meet me Tonight’, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu azaganirizamo abazitabira Gen-Z Comedy Show gisanzwe gitumirwamo abantu batandukanye bafite amazina azwi mu bintu binyuranye barimo: abahanzi, abanyamakuru, abayobozi mu nzego nkuru za Leta, n’abandi benshi.
Iki gitaramo kizabera mu ihema rya Camp Kigali aho gisanzwe kibera, kizasusurutswa n’abanyarwenya barimo: Pilate, Umushumba, Muhinde, Rumi, n’abandi benshi.
Amb. Uwihanganye yatumiwe muri Gen – Z Comedy Show


Umushumba, Pilate na Muhinde n’abandi banyarwenya bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo.











