sangiza abandi

Military Police yasabwe gukaza imyitozo no kubungabunga ubunyamwuga bwa RDF

sangiza abandi

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, yasabye abo mu mutwe ushinzwe imyitwarire myiza mu ngabo (Military Police Brigade), kuba intangarugero mu kubungabunga indangagaciro z’igisirikare cy’u Rwanda. 

Ni ubutumwa yabageneye mu muhango wo gusoza imyitozo y’abasirikare bo muri uyu mutwe, wabereye mu kigo cya gisirikare cya Kanombe, ku wa Gatatu tariki ya 29 Mata 2026.

Gen Mubarakh yashimiye abarangije ayo mahugurwa, anagaragaza akamaro ko gukomeza kwitoza no kongera ubumenyi mu rwego rwo kongera ubunyamwuga mu Ngabo z’u Rwanda.

Yabasabye kandi gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza no kuba intangarugero mu kubungabunga indangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda.

Umugaba Mukuru wa RDF, Gen Mubarakh Muganga yanaboneyeho gufungura ku mugaragaro ibikorwa remezo bishya bya siporo ndetse n’ibifasha abasirikare mu myitozo.

Ibi bikorwa birimo ibibuga bya basketball, volleyball na netball, ndetse na gym igezweho, ashimangira uruhare rwabyo mu kongerera abasirikare imbaraga z’umubiri no guteza imbere ubunyamwuga.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, yayoboye umuhango wo gusoza imyitozo y’abasirikare bo mu Mutwe ushinzwe imyitwarire myiza mu ngabo (Military Police Brigade).
GAbasirikare bo muri Military Police Brigade, basabwe gukomeza kwitoza no kongera ubumenyi.
Gen Mubarakh, yasabye abo muri Military Police Brigade, kuba intangarugero mu kubungabunga indangagaciro za RDF. 
Gen Mubarakh Muganga yanaboneyeho gufungura ku mugaragaro ibikorwa remezo bishya bya siporo
Ni ibikorwa bizajya bifasha abasirikare mu myitozo n’imikino.
Ibi bikorwa birimo ibibuga bya basketball, volleyball na netball, ndetse na gym.
Gen Mubarakh, yashimangiye uruhare rwabyo mu kongerera abasirikare imbaraga z’umubiri no guteza imbere ubunyamwuga.

Photos:

[fluentform id="3"]