sangiza abandi

Umushinga wa PSAC winjirije urubyiruko n’abagore asaga miliyari 2 Frw

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko umushinga wo guteza imbere abahinzi baciriritse b’ibihingwa byoherezwa mu mahanga (PSAC)  winjirije urubyiruko n’abagore asaga miliyari 2 Frw.

NAEB yabitangaje kuri uyu wa 30 Mata 2026, muri raporo ya 2026 igaragaza ibyo uyu mushinga wagejeje ku bahinzi cyane cyane urubyiruko n’abagore bakora ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga.

Muri iyi raporo NAEB yagaragaje ko umushinga wa PSAC wafashije urubyiruko n’abagore mu buryo bunyuranye burimo kubaha akazi, ingemwe zo guhinga, ifumbire, amafaranga, n’amahugurwa.

Binyuze muri uyu mushinga wa PSAC hatanzwe ingemwe z’indobanure zisaga miliyoni 12 za kawa, icyayi ndetse n’imboga n’imbuto.

Abahinzi kandi bahawe ifumbire y’imborera ipima toni zisaga ibihimbi 34 ifite agaciro gasaga miriyari 2 Frw.

Uyu mushinga kandi wahaye akazi urubyiruko n’abagore bagera kuri 4500 mu gukora no gutunganya ingemwe z’ibihingwa binyuranye.

NAEB kandi yagaragaje ko binyuze muri PSAC hakozwe ishoramari ry’asaga miliyoni 60 Frw kuri koperative z’abahinzi b’icyayi aho bahawe imishini 11 zibafasha mu gupima n’izindi 3 zifashishwa mu kubika amakuru.

Umushinga PSAC ukorera mu turere 14 tw’igihugu, twatoranyijwe hashingiwe ku kuba dukennye ariko dusanzwe tuzwiho guhinga ibihingwa birebwa n’uyu mushinga, ndetse no kuba ikirere cyatwo kiberanye n’ubwo buhinzi.

Utwo turere ni Nyamasheke, Rutsiro, Karongi, Nyabihu na Rusizi mu Burengerazuba; Huye, Nyaruguru, Nyamagabe, Ruhango na Nyanza two mu Majyepfo; Rulindo na Musanze mu Majyaruguru; ndetse unakorere muri Rwamagana na Bugesera mu Burasirazuba.

PSAC yafashije urubyiruko rukora ubuhinzi kwiteza imbere
Ubuhinzi bwa kawa ni bumwe mu bwitaweho cyane

Photos:

[fluentform id="3"]