Mu Rwanda hatewe ibiti bisaga miliyoni 68 mu mwaka wa 2025/2026, ruca agahigo ko gutera ibiti byinshi kurusha ibyari byateganyijwe mu gihembwe cya 2025–2026.
Ni intambwe igaragaza ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Nkuko bitangazwa na Rwanda Forestry guhera ku itariki ya 25 Ukwakira 2025, mu Rwanda hatangijwe gahunda yo gutera ibiti yatangijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Igiti cyanjye, umurage wanjye”, igamije gushishikariza Abanyarwanda bose kugira uruhare mu kurengera ibidukikije.
Mu mezi yakurikiyeho, hatewe ibiti bigera kuri 68,297,340, birenze kure intego yari yashyizweho ya miliyoni 60. Ibi bisobanuye ko gahunda yageze ku kigero kirenga 113.8%.
Imibare igaragaza ko Intara y’Iburasirazuba yaje ku isonga aha hatewe ibiti 26,866,126, mu Majyepfo hatewe ibiti 19,241,541, Iburengerazuba haterwa ibiti 16,203,643, mu Majyaruguru hatewe ibiti 5,128,128 naho mu Mujyi wa Kigali haterwa ibiti 857,902.
Gahunda yo gutera ibiti ntiyagarukiye ku mubare gusa, ahubwo yanibanze ku gutera amoko y’ibiti kavukire, afasha kongera ubudahangarwa bw’ibinyabuzima no kurwanya iyangirika ry’ubutaka.
Hanashyizwe imbaraga mu buhinzi bwifashisha ibiti (agroforestry), bufasha kongera umusaruro no kubungabunga ubutaka.
Abaturage bagize uruhare runini muri iki gikorwa, cyane cyane binyuze mu muganda ngarukakwezi, aho bateraga ibiti banarwanya isuri.
Iki gikorwa kiri mu murongo w’intego z’u Rwanda zo kongera ubuso buteyeho amashyamba, bugeze kuri 30.4%, ndetse no gushyigikira umuhigo mpuzamahanga wa Bonn Challenge ugamije gusana ubutaka bwangiritse bitarenze umwaka wa 2030.









