Tariki ya 3 Gicurasi 1994 ni umunsi wa 27 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze. Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu duce tumwe tw’Igihugu.
Abatutsi biganjemo abana n’abagore bari bijejwe kurindwa biciwe ku Ibambiro mu cyahoze ari Komine Muyira, abandi bicirwa kuri ADEPR i Gihundwe mu Karere ka Rusizi.
Abatutsi biciwe ku Ibambiro, Nyanza
Abagore n’abana basaga 454 bahungiye ku i Bambiro muri Komini Muyira bizeye kurindwa, maze abicanyi bamaze kubona ko umugambi wabo wagezweho wo kubahuriza hamwe, babiraramo barabica.
Ku i Bambiro ni mu yahoze ari Komine Muyira, Segiteri Matara, Serire Rugunga; ubu ni mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibilizi, Akagali ka Cyeru mu Mudugudu wa Rutete.
Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye mu Gihugu ku itariki ya 07 Mata 1994, ntabwo yahise ihagera bafashe igihe cyo kuyicengeza no gushishikariza abaturage kubyumva ndetse no kuyikora.
Kuri uyu munsi, Abicanyi bayobeje uburari batanga amatangazo ko hatanzwe ihumure kandi ko abagore n’abana b’abakobwa batagomba kwicwa, ko bazabarindira ku i Bambiro.
Ibyo byatumye abari bafite aho bihishe basohoka maze bose bajya ku i Bambiro ndetse bamwe bambika abana bato b’abahungu udukanzu tw’abakobwa kugira ngo biyoberanye.
Kubera ko bagiye ku i Bambiro bazi neza ko bagiye kuharindirwa umutekano byageze ku itariki ya 01 Gicurasi hari umubare w’abagore n’abana basaga 454 bahahuriye.
Muri iyo minsi y’ubuzima bwo ku i Bambiro, abicanyi barazaga bakarobamo abo bashaka bakajya kubica abandi bakajya kubakorera iyicarubozo bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina (kubagira abagore babo ku gahato).
Ku itariki ya 3 Gicurasi 1994, abicanyi baje bafite intwaro gakondo z’ubwoko bwose, bambaye amakoma bavuza amafirimbi bagota ku i Bambiro hose batangira kwica.
Abatutsi biciwe kuri ADEPR ya Gihundwe, Rusizi
Abatutsi bari baturutse muri Komini Kamembe na Cyimbogo, bahungiye muri ADEPR i Gihundwe (Rusizi) no mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gihundwe barishwe.
Abatutsi batangiye guhungira Gihundwe kuwa 14/04/1994, ariko ubuyobozi bw’Itorero bwari bwabanje kwanga ko binjira mu kigo, butangiye kwira baza kubareka barinjira. Bukeye bwaho Interahamwe zarinjiye zicamo Umututsi umwe ziragenda.
Perefe BAGAMBIKI Emmanuel wa Cyangugu, amaze kumenya ko Abatutsi bahungiye muri ADEPR Gihundwe no muri Groupe Scolaire Gihundwe, yaje kubatwara abajyana muri sitade Kamarampaka ababeshya ko ariho bazacungirwa umutekano. Ntabwo bahise babyemera kuko bari bazi ubugome bwe.
Ku wa 03 Gicurasi 1994 mu gitondo, nibwo abanyeshuri batatu bigaga i Gihundwe, bari bayobowe n’umunyeshuri mugenzi wabo wirirwaga akora Jenoside hirya no hino muri Rusizi, bagiye guhuruza Abasirikare.
Abajandarume begeranyirije Abatutsi bari bahahungiye, babahuriza mu gikoni cy’ishuri barabarasa, banabateramo gerenade bapfa urw’agashinyahuro.
Ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwarakomeje mu duce dutandukanye tw’Igihugu, bukorwa kimwe, ni ukuvuga ko uwitwa Umututsi wese yishwe, abenshi bishwe bahunga. Kuri iyi tariki abenshi biciwe mu nyubako z’ubuyobozi, Komini no mu nsengero kuko abantu bibeshyaga ko bashobora kuharokokera.








