sangiza abandi

Ku Rwanda ‘Ntibizongera ukundi’ – Amb. Busingye mu Kwibuka muri Ireland

sangiza abandi

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Ireland bahuriye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bongeye gusubiza amaso inyuma ku mateka igihugu cyanyuzemo, banarebera hamwe uruhare rwa buri wese mu gukumira ko ayo mahano yazongera kubaho ukundi.

Uyu muhango wabereye muri Ireland ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Gicurasi 2026.

Ni umuhango wayobowe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Bwongereza, Johnston Busingye, witabiriye ari kumwe n’abayobozi batandukanye barimo na Tedd Leddy uhagarariye inzego z’ibanze muri Ireland. 

Witabiriwe n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu, n’inshuti aho basobaniwe amateka ya Jenoside no kurwanya ingengabitekerezo yayo.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Ambasaderi Busingye yashimangiye ko Kwibuka atari ugusubiza amaso inyuma gusa, ahubwo ari umwanya wo kongera kwiyemeza ko Jenoside itazigera yongera kubaho ukundi aho ari ho hose. 

Ati “U Rwanda ruhangayikishijwe n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR umaze imyaka irenga 30 ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukaba ukomeje gushyigikirwa n’ubuyobozi bw’icyo gihugu. Ku Rwanda, intero ni ‘ntibizongera ukundi’.”

Yakomeje agaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside itaracika burundu, cyane cyane mu Burasirazuba bwa Congo, aho abo mu bwoko bw’Abatutsi bakorerwa ihohoterwa bakicwa bazira ubwoko. 

Avuga ko ibi bigaragaza ko amahanga adakwiye kwirengagiza ibimenyetso bishobora kuganisha ku mahano asa na Jenoside, ati: “Duhora dusubiramo aya mateka kugira ngo Isi itazongera kuvuga ngo ‘ntitwari tubizi’.”

Abitabiriye uyu muhango kandi bagaragarijwe intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kwiyubaka nyuma ya Jenoside, zirimo ubumwe n’ubwiyunge, iterambere ry’ubukungu n’imiyoborere myiza. Basabwe gukomeza kuba abambasaderi b’amahoro n’ukuri aho batuye hose.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]