Umunya – Ghana ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC, Dauda Yussif Seidu yatangaje ko yiteguye gukinira Amavubi mu gihe cyose yaba abisabwe.
Ibi uyu mukinnyi uri mu ba ngenderwaho muri APR FC, yabitangaje mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 03 Gicurasi 2026, ubwo yagiranaga ikiganiro imbonankubone ‘LIVE’ n’abamukurikira ku rubuga rwa TikTok aho yari kumwe na mugenzi we bakinana muri APR FC rutahizamu Mamadou Sy.
Muri iki kiganiro Mamadou Sy yaje kubwira Dauda ati “ Abantu barimo kugusaba kuza mu Mavubi”
Atazuyaje Dauda Yussif yahise avuga mu ijwi riranguruye ati “Nditeguye, Nditeguye, ndabategereje”
Dauda Yussif ni umwe mu bakinnyi b’abahanga bakina mu Rwanda, ndetse ntabwo ari abafana bonyine bamaze kubona ko uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko afite impano ihambaye kuko n’abakinnyi bagenzi be nka Girumugisha Jean Claude wa Al Hilal SC, aherutse kuvuga ko uyu musore ari umwe mu bakinnyi beza yabonye mu Rwanda.
Itegeko rigenga Ubwenegihugu Nyarwanda rivuga ko Umunyamahanga ashobora kubuhabwa, mu gihe afite ubumenyi cyangwa impano byihariye, ishoramari cyangwa ibikorwa birambye.
Gusa n’ubwo Dauda yiteguye kuba yakinira u Rwanda ibisabwa kugirango yemererwe kwambara umwambaro w’Amavubi bishobora kumugonga ari byinshi birimo amategeko agenga abakinnyi ya FIFA, ari kugenderaho kuri ubu kuva yashyirwaho muri 2021.
Mu ngingo z’ayo mategeko cyane cyane iya gatanu, gatandatu na karindwi ku bijyanye n’ibisabwa kugira ngo umukinnyi akinire igihugu runaka, hagaragaramo ko kugira ngo umukinnyi ufite Ubwenegihugu burenze bumwe, utarakinira ikindi gihugu yemererwe gukinira igihugu gishya agomba kuba yujuje ibintu bine bikurikira:
Kuba yaravukiye mu gihugu gishya ashaka gukinira, kuba nyina umubyara cyangwa Se umubyara baravukiye muri icyo gihugu ashaka gukinira, kuba Nyirakuru cyangwa Sekuru baravukiye muri icyo gihugu no kuba yaramaze imyaka byibura itanu ikurikirana aba muri icyo gihugu gishya nyuma yo kuzuza imyaka 18.
Dauda Yussif ni umwe mu bakinnyi bakomeye ba APR FC










