sangiza abandi

Abarenga 300 barangiza kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda bafite akazi

sangiza abandi

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Didas Kayihura Muganga, yatangaje ko ireme ry’uburezi muri iyi Kaminuza rihagaze neza ku buryo hari abasoza amasomo bamaze kubona imyanya y’akazi ku isoko ry’umurimo.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Gicurasi, ubwo Koreji y’iyi Kaminuza, yigisha Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (KIST) yasurwaga na Minisiteri y’Uburezi ndetse n’Inama Nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza (HEC).

Uruzinduko abayobozi b’izi nzego bagiriye muri iyi Kaminuza, ruri muri gahunda yanahatangirijwe, yo kwegera amashuri makuru ngo harebwe imikorere yazo, aho kongera imbaraga, ndetse no kubera hamwe uburyo bwo guhuza ubumenyi n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Prof. Kayihura yashimangiye ko iyi Kaminuza ikomeje kubaka ubumenyi bufasha abanyeshuri kubasha guhangana ku isoko ry’umurimo, bifashishije ibikoresho na za laboratwari zirimo n’iziri ku rwego mpuzamahanga.

Yavuze ko mbere y’ibirori byo gusoza amasomo (Graduation), iyi Kaminuza iba yaramaze gusabwa n’ibigo bitandukanye, abanyeshuri bazajya kubikoramo, akavuga ko ibi bibereka ko bafite uburezi bufite ireme.

Yagize ati: ‘Hari n’ikigo kiza kigasaba abanyeshuri nka 50. Tujya kubaha impamyabushobozi abarenga nka 300 muri bo baramaze kubona akazi, batangira kubafata bataranarangiza.”

Yavuze ko nubwo bishimira kugira laboratwari zigezweho n’ibindi bikoresho byubaka ubushobozi bw’abanyeshuri, hakiri imbogamizi ku mubare w’abakozi bakoramo ndetse n’abarimu bakiri bacye ugereranyije n’abanyeshuri bakira.

Yagize ati: “Imibare y’abanyeshuri irazamuka cyane ariko ntabwo izamukana n’iy’abarimu. Batwijeje ubufasha butandukanye.” 

Yashimiye Minisiteri y’Uburezi ku bufasha bukomeje guhabwa iyi Kaminuza, anagaragaza ko hakenewe kongerwa ibikorwa remezo bigezweho bijyanye n’ubwiyongere bw’abanyeshuri.

Kaminuza y’u Rwanda  yatangirijwemo iki gikorwa cyo gusura amashuri makuru, igizwe n’amakoleji 7, amashami yigisha 13, ikagira abanyeshuri bakabakaba ibihumbi 33, barimo abasaga 600 baturuka mu mahanga.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Didas Kayihura Muganga, yavuze ko abarenga 300 basoza amasomo ibigo bibakeneye byarabafashe ngo bibahe akazi.

Photos:

[fluentform id="3"]