Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yasabye amashuri makuru mu Rwanda guhuza ubumenyi n’ubushobozi aha abanyeshuri, n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo no mu iterambere ry’igihugu.
Ibi yabigarutseho ubwo hatangizwaga gahunda y’Inama Nkuru Ishinzwe Amashuri Makuru (HEC) yo gusura ibigo by’amashuri makuru mu gihugu, igikorwa cyatangirijwe muri Kaminuza y’u Rwanda, ku wa Mbere tariki ya 4 Gicurasi 2026.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko gahunda nshya y’imyaka itanu y’Iterambere ry’Urwego rw’Amashuri Makuru (HESSP) 2025–2030, ishyira imbaraga mu guhuza amasomo n’ibyo isoko ry’umurimo risaba, hagamijwe ko abarangiza amasomo baba bafite ubumenyi bufatika n’ubushobozi bubafasha kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Yagize ati “Ntabwo turi kubaka ibigo biduha ibikenewe uyu munsi gusa, turimo kubaka uburyo bushobora gushyira u Rwanda ku rwego rwo kuba igicumbi cy’akarere mu burezi bufite ireme.”
Minisitiri Nsengimana, yagaragaje ko amashuri makuru agomba kuba abayarangijemo bafite ubumenyi n’ubushobozi bukenewe ku isoko ry’umurimo, akanagira uruhare mu gufasha abikorera kubona abakozi beza.
Ati “Ni ukugirango dufashanye umuntu uzajya asohoka hano arangije, ajye ajya gukora bamukeneye kandi afite ubwo bumenyi, aho kugirango wongere kumuhugura bundi bushya, ahubwo aze yiteguye gukora.”
Yibukije abanyeshuri ko icyo bifuzwaho atari ukurangizanya amasomo impamyabumenyi gusa, ahubwo bufite n’ubushobozi, icyizere n’imitekerereze bibafasha kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda no guhangana ku isoko mpuzamahanga.
Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, Dr. Edward Kadozi, yavuze ko impamvu zo gufatanya na Minisiteri y’Uburezi bagasura amashuri, zirimo kureba uko integanyanyigisho ishyirwa mu bikorwa, no gushimangira ko ubumenyi bahabwa buhura neza n’ibyo isoko ry’umurimo rikeneye.
Ati “Ni twe tuba twaremeje gahunda bigisha, ubu noneho ni ukuza kureba uko barimo kuzigisha, tuganire ibibazo bafite n’uburyo twazamura ireme ry’ibyo bari kwigisha n’uko twabihuza n’icyo isoko ry’umurimo rikeneye.”
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Didas Kayihura Muganga, yavuze ko biteguye gushyira mu bikorwa gahunza ziha abanyeshuri ubushobozi buhagije bubagira beza ku isoko ry’umurimo, ariko ko hakiri imbogamizi zo kwitabwaho zirimo umubare ukiri muto w’abakozi, abarimu bake, ndetse n’ibikorwaremezo byunganira ibisanzwe.
Gahunda yo gusura amashuri makuru na za kaminuza ngo inzego z’uburezi ziganire na yo, irakomeza kugera muri Kamena 2026, hasurwa aya Leta n’ayigenda mu Mujyi wa kigali no mu Ntara. HEC na MINEDUC bigamije kwegera aya mashuri ngo harebwe urwego rw’imyigishirize, haganirwe ku mbogamizi zihari zishakirwe ibisubizo.













