Ikigega cy’Ingwate cy’Urubyiruko (Aguka Youth Fund), cyatangijwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Banki y’Amajyambere y’u Rwanda, BRD n’abandi bafatanyabikorwa kimaze kugeramo miliyari 1,5 Frw.
Byatangajwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Népo Abdallah, mu kiganiro yagiranye na RBA, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Gicurasi 2026.
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko ayo mafaranga azajya akoreshwa nk’ingwate ku rubyiruko mu gihe rugiye gusaba inguzanyo muri SACCO cyangwa andi mabanki azatoranywa.
Ikigega cy’Aguka Youth Fund ni gahunda y’u Rwanda yatangijwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ku bufatanye na UNDP, European Union, ndetse na Tony Elumelu Foundation, hagamijwe gufasha urubyiruko rw’abikorera kubona inguzanyo yoroshye, ubujyanama (mentorship), n’amahugurwa.
Iyi gahunda yibanda ku nzego zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ingufu zisubira (renewable energy), ikaba inatanga igishoro cy’ibanze mishinga ya ba rwiyemezamirimo.
Iyi gahunda itanga inguzanyo ku nyungu ya 9%, kandi igashyiraho ibisabwa byoroheje, aho ingwate ingana na 10% gusa, mu rwego rwo korohereza urubyiruko gutangira no guteza imbere imishinga yarwo.
Minisiteri y’Urubyiruko iherutse gushyira hanze itangazo rishishikariza urubyiruko rufite imishinga rukeneye guteza imbere kugana iki kigega bagahabwa inguzanyo y’agera kuri miliyoni 10 Frw, batangira kwishyura guhera nyuma y’amezi atatu itanzwe.








