sangiza abandi

Umusifuzi wakubise umugeri umukinnyi wa Mukura yahagaritswe umwaka 

sangiza abandi

Komisiyo ya FERWAFA ishinzwe imisifurire yahagaritse igihe cy’umwaka umwe, Nsengiyumva Jean Paul wari umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande ku mukino wahuje Mukura VS&L yatsinzwemo na Rutsiro ibitego 2-1 ku cyuweru tariki ya 3 Gicurasi 2026, i Huye kuri Stade Kamena.

Ni nyuma y’uko Mukura VS itanze ikirego mu  Ishyirahamwe rya ruhago (FERWAFA), ngo hasuzumwe akarengane umukinyi wayo  Mbonyamahoro Serieux yakorewe, agakubitwa umugeri n’umusifuzi wo ku ruhande ubwo yari amwegereye amusobanuza kuri penaliti yatanzwe mu buryo abakinnyi batemeraga.

Mu itangazo FERWAFA yashyize hanze kuri uyu wa mbere tariki ya  5 Gicurasi 2026, yagaragake ko  Komisiyo Ishinzwe Imisifurire yateranye igasuzuma imikino yo ku munsi wa 29 wa BK Pro-League, by’umwihariko uwo mukino.

Mu byemezo byafashwe, Umusifuzi Nsengiyumva Jean Paul wari ku ruhande, yahanishijwe guhagarikwa umwaka umwe (amezi 12), kuko yagaragaje imyitwarire idahwitse idahuye n’inshingano.

Ni mu gihe Nshimiyimana Rémy Victor wari uyoboye uyu mukino nk’umusifuzi wo hagati, we yahagaritswe imikino itanu kubera imiyoborere mibi yawo.

Komisiyo ishinzwe imisifurire muri FERWAFA yafashe ibi byemezo igendeye ku mategeko mategeko agenga imyitwarire y’abasifuzi mu Rwanda, raporo ya Komiseri n’amashusho y’umukino.

Photos:

[fluentform id="3"]