sangiza abandi

Perezida Kagame yashimiye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza, yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya UEFA Champions League, isezereye Atlético Madrid yo muri Espagne ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

Mu butumwa yanditse kuri konti ye ya X, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 05 Gicurasi 2026, Perezida Kagame yagize ati ” Wari umukino mwiza hagati y’amakipe akorana na Visit Rwanda, Turashimira Arsenal FC ku ntsinzi ndetse no kwerekeza ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League. Ikipe nziza ikorana na VisitRwanda izabe ari yo itsinda!”

Iyi kipe yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya VisitRwanda, itegereje kuzahura n’izava hagati ya Paris Saint-Germain na FC Bayern Munich zizakina ku wa Gatatu tariki ya 06 Gicurasi 2026 , aya makipe yombi na yo akaba akorana n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda kuri Paris Saint Germain ndetse n’umushinga wo kuzamura impano z’abakiri bato muri ruhago y’u Rwanda kuri Bayern Munich.

Ikipe ya Arsenal yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, muri 2006 icyo gihe ikaba yaratsinzwe na FC Barcelona ibitego 2-1.

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Arsenal FC

Photos:

[fluentform id="3"]