Tariki 06 Gicurasi 1994 ni umunsi wa 30 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 126 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Tariki ya 6 Gicurasi 1994 uwari Minisitiri w’Intebe, Jean Kambanda, yavugiye kuri Radio Rwanda maze ashishikariza interahamwe kongera imbaraga mu kwica Abatutsi.
Icyo gihe Kambanda yumvikanye avuga ati “Dufite abagabo, amasasu, Leta ishyize hamwe, ingabo zishyize hamwe kandi tugomba gutsinda. Buri wese agomba gufata intwaro kandi kugira intwaro zihagije ni kimwe mu byo Leta ishyizeho umutima kabone n’iyo ibindi byose bituruka mu mahanga byahagarara.”
Kuri iyi tariki, Radio Rwanda yanyujijeho ijambo ryose Kambanda yari yavugiye ku Kibuye tariki 3 Gicurasi 1994 asaba ko Jenoside yihutishwa hose mu gihugu no ku Kibuye by’umwihariko
Kuri iyi tariki kandi inkunga ya gisirikari u Bufaransa bwahaga Leta ya Sindikubwabo na Kambanda yakoreshwaga mu kurimbura Abatutsi yarakomeje aho intumwa za gisilikare z’u Rwanda zakiriwe n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Bufaransa bagirana ibiganiro birebana no guhabwa intwaro.
Uwari uhagarariye inyungu za gisirikare muri ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa i Paris, Colonel Sébastien Ntahobari, yakiriwe kenshi i Paris na Jenerali Jean Pierre Huchon wari ushinzwe ubutwererane mu bya gisirikare hamwe na Colonel Dominique Delort, bagirana ibiganiro ku bijyanye n’ubufasha mu bya gisilikare.
Uyu munsi kandi Umuryango utabara imbabare ku isi (CICR) wanenze imyitwarire y’amahanga yatereranye u Rwanda, ifata icyemezo cyo kugoboka impunzi aho byari bigishoboka hose.
Mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa gatanu, abakozi b’Umuryango utabara imbabare bari mu duce twa Kigali, Byumba, Gisenyi, Kabgayi na Kibungo bagerageje kwita ku nkomere n’abarwayi bari bugarijwe n’Interahamwe n’abasirikari.
Uwayoboraga uwo muryango Cornelio Sommaruga yavuganye na Philippe Gaillard wari uwuhagarariye mu Rwanda. Yasohoye inyandiko muri International Herald Tribune yamagana ibinyamakuru na Leta zitavugaga ku bwicanyi bwakorerwaga Abatutsi, ko ibihugu byose byari bibifitemo uruhare.
Gaillard yohereje inkunga yagombaga guhabwa impunzi zigera kuri 30,000 zari zarahunze ubwicanyi muri Gitarama, bakaba bari bakikijwe n’Interahamwe zashakaga kubica. Impunzi zahawe ubufasha bw’ibanze. Interahamwe zakomeje gufata bamwe mu mpunzi zikabica, zigafata n’abagore ku ngufu.









