Urwego rw’umuvunyi rwasabye inzego za Leta kongera imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe mu bice bitandukanye by’igihugu bidategereje ko umuvunyi mukuru ari we ujya kubikemura.
Mu mwaka 2025/2026 Urwego rw’umuvunyi rwakiriye ibibazo by’abaturage 1267 mu Turere dutandatu tw’igihugu aho uru rwego rwakemuye ibigera kuri 912.
Umuvunyi mukuru, Nirere Madeleine, avuga ko hari bimwe mu bibazo bakira biba bidakwiye ko bikemurwa ari uko uru rwego rubigiyemo asobanura ko hari ibyakabaye bikemukira mu nzego z’ibanze abaturage badasiragiye mu nkiko cyangwa ngo bajye ku Muvunyi.
Nirere yavuze ko ibibazo byinshi bukunda kugaragazwa n’abaturage mu bice bitandunaye by’igihugu ari ibyerekeye akarengane, ubutaka ndetse na ruswa.
Yavuze ko ibyinshi mu ibibazo abaturage bagaragaza ko bimaze igihe kirekire bitarakemuka hari mo kudohoka kw’inzego z’ibanze kuko hari ibyo inzego zibanze zakabaye zikemura ku buryo urwego rw’umuvunyi rukemura ibibazo bike bikomeye.
Yagize ati “ Niba ibibazo bimwe bidakemuwe n’inzego z’ibanze bituma urwego rw’umuvunyi rwakira ibibazo byinshi nyamara byakabye bikemurwa n’inzego z’ibanze. Twakabaye tujya gukemura ibibazo bikomeye byananiranye ariko usanga twakira n’ibyoroheje kuko niba tujya kumva ibibazo abaturage bafite 50% by’ibyo twakiye bigahita bikemurwa ako kanya ni ukuvuga ko byakabaye byarakemuwe mbere”.
Ikibazo kijyanye no gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe no gutanga serivise inoze cyagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo y’abayobozi b’inzego nkuru za Leta n’inzego z’ibanze.
Muri iyi nama Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye gukorera hamwe, bakihutisha imitangire ya serivisi kuko hari ibibazo byakemuka baramutse bakoreye hamwe.
Yifashishije imibare igaragara muri raporo y’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere igaragaza ko imitangire ya serivisi igenda isubira inyuma, minisitiri Nsengiyumva yavuze ko buri muyobozi agomba kumenya uko abaturage ayoboye babayeho kandi akihutira gukemura ikibazo bafite cyangwa se yaba atagishoboye agatangira amakuru ku gihe kugira ngo Leta igoboke abaturage.
Imibare y’iyi raporo igaragaza ko imitangire ya serivise yagiye igabanyuka aho yavuye kuri 78,2% mu 2023, igera kuri 75,8 % mu 2024, naho mu 2025 igera 71,7%.









