Urwego rw’Umuvunyi rwasabye ibigo bya Leta gushyira imbaraga mu kurwanya ruswa ndetse no gukorera mu mucyo, rubasaba gusobanukirwa neza ubwoko bwose bwayo mu kwirinda kuyigaragaramo batabizi.
Ibi byagarutsweho mu mahugurwa y’umunsi umwe yahawe abagize Komite yo kurwanya ruswa mu bigo bitandukanye bya Leta, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Gicurasi 2026
Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Mukama Abbas, yibukije ibigo bya Leta ko bikwiye gukoresha umutungo bihabwa mu buryo bwagenwe no kwisuzuma hagamijwe kurwanya ruswa.
Ati “ Ibikorwa bijyana na ruswa ni byinshi birimo ruswa y’igitsina, gukoresha amafaranga ya Leta nabi kwiha umutungo wa leta n’ibindi, hari ababikora ariko ntibamenye ko ari ruswa, ibyo byose nibyo baba baje kwiga hano.”
Abahawe amahugurwa bagaragaje ko abafasha mu kongera imbaraga mu kurwanya ruswa mu bigo bakorera, kugirango bafasha igihugu kugera ku isonga mu kuyirwanya.
Wari umwanya mwiza kandi wo gusobanukirwa ubwoko butandukanye bwa ruswa kugirango hatagira uyigwamo atabizi, ndetse n’ibindi bibafasha kuzuza ishingano bafite zo kurwanya ruswa mu nzego bakorera.
Abagize komite zishinzwe gukumira no kurwanya ruswa 74 muri Minisiteri eshatu n’Ibigo 14 bya Leta ni bo bahawe aya mahugurwa agamije kubafasha kunoza kurushaho no gukumira ibyuho bya ruswa aho bakorera.
Ku rwego rw’Isi, u Rwanda rwageze ku mwanya wa 41 mu kurangwamo ruswa nke mu 2025, ruvuye ku mwanya wa 43 rwariho mu 2024. Ni mu gihe amanota yarwo na yo yiyongereye ava kuri 57% muri 2024, agera kuri 58% muri 2025. Muri Afurika ni urwa gatatau mu gihe muri Afurika y’Iburasirazuba ari urwa mbere.











