sangiza abandi

Ikiganiro ‘This and That’ kigiye kugaruka mu isura nshya

sangiza abandi

Ikiganiro ‘This and That’ gikorwa n’abanyamakuru Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy na Blandine Uwase uzwi nka Blandy, kigiye gusubukurwa nyuma y’amezi agera kuri atanu kitaba.

Iki kiganiro cyari kimaze iminsi kitaba bitewe n’uko Tessy yari mu myiteguro y’ubukwe bwe n’umuhanzi Shizo Afro Papi, bwabaye muri Mutarama 2026.

Bifashishije urubuga rwa Instagram, aba banyamakuru bakunzwe muri ‘This and That’, batangaje ko bari bamaze iminsi bacecetse ariko kuri ubu bongeye kugaruka.

Bemeje ko iki kiganiro kigiye kugaruka mu isura nshya, aho kizajya gitambuka ku muyoboro wa Youtube wa ‘This and That’ gisanzwe gitambukaho.

Aba bakobwa ariko bamaze kugirana ibiganiro na Zacu TV, kugirango ikiganiro cyabo kizajye kinyuzwa kuri iyi Televiziyo imenyereweho gutambutsa Sinema Nyarwanda.

Tessy na mugenzi we Blandy bamamaye mu biganiro by’imyidagaduro ku bitangazamakuru binyuranye mu Rwanda, muri iki kiganiro bakira abatumirwa batandukanye  aho baganira ku ngingo zitandukanye zirimo: imyidagaduro, ubuzima rusange, n’ibindi byinshi.

Integuza y’ikiganiro ‘This and That’ cya Tessy na Blandy Star

Photos:

[fluentform id="3"]