sangiza abandi

Leta yagaruje miliyari 1,47 Frw yari yarakoreshejwe nabi

sangiza abandi

Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta rwatangaje ko amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 1,470 yari yakoreshejwe nabi, yagarujwe.

Ni ibikubiye muri Raporo y’uru rwego y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, yagejejwe ku Nteko Ishinga Amateko, imitwe yombi kuri uyu wa Gatatu, tariki 6 Gicurasi 2026. 

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yavuze ko ari amafaranga yari kwishyurwa imirimo idakenewe y’ikirenga n’andi byagaragaye ko atari ngombwa ko yishyurwa.

Inzego zagaruje amafaranga ni Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (Rwanda Housing Authority), Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC), Akarere ka Kirehe, umushinga umwe wo muri RBC n’izindi. 

Kamuhire Alexis, yerekanye ko muri rusange imicungire n’imikoreshereze y’imari ya Leta igenda iba myiza uko imyaka igenda iza, ashima ubufatanye bw’inzego zitandukanye zibigiramo uruhare.

Ati “Ibipimo ngenderwaho mu gucunga umutungo biragenda biba byiza ugereranyije n’imyaka yabanje. Aha rero turashimira ubufatanye bugaragara hagati y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta, Inteko Ishinga Amategeko, PAC ndetse n’izindi nzego zigenzurwa.” 

Muri rusange mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye tariki 30 Kamena 2025, hagenzuwe 96% by’amafaranga yose yakoreshejwe n’inzego zitandukanye za Leta. Ibyavuye muri ubwo bugenzuzi byerekana ko 97% by’inzego zagenzuwe zabonye nta makemwa, mu gihe umwaka wabanje icyo gipimo cyari kuri 94%.

Mu bijyanye no kubahiriza amategeko, 83% by’inzego zagenzuwe zabonye nta makemwa, mu gihe mu mwaka wabanje igipimo cyari kuri 75%. Ihame ryo gukoresha neza umutungo wa Leta, inzego zagenzuwe zabonye 79%, bivuye kuri 66%. 

Photos:

[fluentform id="3"]