Umuraperi w’icyamamare Olamide wo muri Nigeria akaba n’umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi ya YBNL, agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere, mu gitaramo kizaba ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Gicurasi 2026.
Iki gitaramo kiswe ‘‘Party Next Door: BAL Edition”. Kizabera muri Zaria Court ku bufatanye na RwandAir, Visit Rwanda ndetse na BAL.
Olamide ugiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere amaze imyaka 21 mu muziki kuko yawinjiyemo muri 2005 akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye , mu rugendo rwe nk’umuhanzi yakozemo indirimbo nyinshi zakunzwe cyane zirimo : Motigbana, Shakiti Bobo, Wo, n’izindi nyinshi.
Olamide azagera i Kigali yisanga kuko hari abahanzi bagenzi be bo muri Nigeria bataramiye i Kigali mu bihe bitandukanye barimo: Davido, Wizkid, BurnaBoy, Tiwa Savage, Yemi Alade, itsinda rya Psquare, n’abandi benshi.
Olamide agiye gutaramira i Kigali










