sangiza abandi

Inzego za Leta zikerereza imishinga zagaragajwe nk’intandaro y’imicungire mibi y’umutungo

sangiza abandi

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yagaragaje ko ikibazo cy’inzego zimwe zikerereza imishinga, ari intandaro y’imicungire mibi y’umutungo wa Leta.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, Raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.

Kamuhire yavuze ko muri rusange inzego zitandukanye zihuriye ku kibazo cyo gukerereza imishinga, bikaba ari intandaro y’imicungire mibi y’umutungo wa Leta.

Yatanze urugero rw’imishinga irindwi ifite agaciro ka miliyari 481 Frw, ifite amasezerano yamaze kwemezwa ariko ikaba imaze igihe kiri hagati y’umwaka n’amezi arindwi kugera ku myaka ine, itaratangira.

Ni imishinga irimo uwo kwagura umuhanda wa Kigali-Muhanga, umuhanda wa Prince House-Masaka, umushinga wo kubaka ibitaro bya Kabgayi n’indi itandukanye yagiye igira ubukererwe bukabije. 

Ku rundi ruhande, mu biganiro Perezida Kagame aherutse kugirana n’Abayobozi mu nzego z’ibanze, yagarutse ku mishinga idindira nyamara igamije guhindura imibereho y’abaturage kubera igenamigambi ripfuye.

Aha, Perezida Kagame yakomoje ku mushinga wa Muvumba Multipurpose Water Resources Development Program, wari witezweho gufasha abaturage b’Akarere ka Nyagatare kubona amazi meza, kongera umusaruro w’ubuhinzi binyuze mu kuhira imyaka, umuriro w’amashanyarazi n’ibindi, ariko wadindijwe cyane.

Umukuru w’Igihugu yari yaranabikomojeho ku wa 05 Gashyantare 2026, ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 20, avuga ko imishinga idindira cyangwa itagezwa ku ntego zayo bigira ingaruka.

Yavuze ko hari igihe imishinga itegurwa n’inzego cyangwa igatangira ntikurikiranwe, bigatuma ihagarara, igenda buhoro cyangwa igakorwa nabi, ibi bihombywa Igihugu ndetse n’iterambere ntiryihute.

Photos:

[fluentform id="3"]