Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora (RCS), rwatangaje ko Uzaramba Karasira Aimable byari byitezwe ko agomba kurekurwa nyuma yo kurangiza igifungo yari yarahawe, yapfuye kuri uyu wa 07 Gicurasi aguye mu bitaro bya Nyarugenge.
Uzaramba Karasira Aimable, wamenyekanye nka Prof Nigga, yari ufungiye mu Igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere, yitabye Imana aguye mu bitaro bya Nyarugenge.
Mu itangazo RCS yashyize hanze ribika urupfu urwe yasobanuye ko Karasira yajyanywe kwa muganga nyuma yo kunywa imiti irenze urugero, bikarangira yitabye Imana.
Rigira riti “Yajyanywe mu bitaro nyuma yo gufatwa anywa ingano irengeje igipimo cy’imiti ye y’uburwayi asanganywe, cyagenwe na muganga.”
Uru rwego rwavuze ko rutegereje raporo y’abaganga ku cyateye urupfu rwe.
Karasira bitangajwe ko yapfuye, mu gihe ku wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi ari bwo yakabaye yarafunguwe nyuma yo gusoza igifungo cy’imyaka itanu yari yarakatiwe n’urukiko.
Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, rwari rwaramuhamije icyaha cyo gukurura amacakubiri muri rubanda, ku wa 30 Nzeri 2025, rutegeka ko afungwa imyaka itanu.
Karasira yatawe muri yombi muri Gicurasi 2021, akaba yari afungiwe mu igororero rya Nyarugenge.
Karasira yashinjwaga ibyaha birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha. Ubushinjacyaha buhamya ko byakorewe ku muyoboro wa YouTube mu bihe bitandukanye.
Yashinjwaga kandi icyaha cy’iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo we urimo amafaranga yafatanywe (cash) n’ayari kuri konti ze zitandukanye zirimo iza banki na Mobile Money.
Karasira we yavuze ko yari atunze menshi arimo imperekeza yahawe na Kaminuza y’u Rwanda yabereye umukozi ndetse n’amafaranga yohererejwe n’abagiraneza, kandi ngo nta cyari kuyamutwara kuko akiri ingaragu.
Ubushinjacyaha bwari bwarasabye ko Karasira yahamwa n’ibyaha byose bumurega, Urukiko rukamukatira igifungo cy’imyaka 30.
Nyuma yo gusuzuma ubwiregure bw’impande zombi, Urukiko rwamuhanishije igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu ndetse runategeka ko imitungo ye yafatiriwe irekurwa.
Uzaramba Karasira Aimable yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubumenyi bwa mudasobwa, ndetse abamunyuze mu ntoki barimo n’abakomeye bahamya ko uyu mugabo yari umuhanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Mu 2010 ni bwo uwari umuhanga mu gukoresha mudasobwa yinjiye mu muziki aho yaririmbaga injyana ya Hip Hop akoresha izina rya Professor Nigga.









