sangiza abandi

Tariki 7 Gicurasi 1994: Abanyeshuri bigaga muri G.S Marie Merci bishwe bagambaniwe na bagenzi babo

sangiza abandi

Tariki 07 Gicurasi 1994 ni umunsi wa 31 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 127 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Uyu munsi nk’uyu, tariki ya 7 Gicurasi 1994, Leta y’abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko kuri iyi tariki bamwe mu banyeshuri bo muri Groupe Scolaire Marie Merci I Kibeho bagize uruhare mu kwica Abatutsi.

Uwo munsi hagati ya saa tanu na saa sita z’amanywa, ibitero by’interahamwe ziturutse mu bice bitandukanye birimo Rwamiko, Mubuga, Ndago n’ahandi zateye abanyeshuri b’Abatutsi bo muri Groupe Scolaire Marie Merci I Kibeho bagambaniwe na bagenzi babo b’abahutu ubundi baricwa.

Abanyeshuri ubwabo babaga bafite intwaro ndetse banazikoresheje mu kwica bamwe muri bagenzi babo kandi bakabica urubozo, aho babanzaga gusaba abo bagiye kwica ngo nibicane, uwica abandi baramubabarira.

Abo bajyaga kwica kandi babanzaga kubakuramo imyenda. Bakoze n’ibikorwa byo gusahura bagenda bahiga n’abandi banyeshuri bagenzi babo bari bihishe ahantu hatandukanye.

Ubwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’Abatutsi I Kibeho bwabaye Jenoside ya karundura imaze ukwezi ikozwe I Kibeho kuwa 14 Mata 1994. Birerekana ko aba bana bababaye cyane kuko bamaze hafi ukwezi babona ko nabo bazicwa, kandi bishwe nabi.

Jenoside yakorewe ku bana b’Abatutsi b’impfubyi mu kigo cya SOS Gikongoro

Mu kigo cya SOS ku Gikongoro habaga abana baharererwaga, hakabamo n’abana b’Abatutsi. Mu ijoro ryo ku wa 7 rishyira uwa 8 Gicurasi 1994, abana b’impfubyi b’Abatutsi baratoranyijwe baricwa.

Mu ijoro ryo ku wa 7 rishyira uwa 8 Gicurasi 1994, Nyombayire Venuste wari umuyobozi w’iki kigo yazanye igitero cy’Interahamwe muri SOS cyica abo bana gifatanyije na Kabarere Venantie wari umwarimu w’abo bana muri SOS Gikongoro.

Icyo gihe Venuste Nyombayire yafunguye icyumba aba bana bari barimo, aho bari babateranirije, bahita babica. Hishwe abana bagera ku icumi (10).

Muri iryo joro, abicanyi bamaze kwica abana bishe n’abakozi b’abatutsi ba SOS Gikongoro bahereye ku bari bakoze ninjoro. Abana n’abakozi b’Abatutsi bishwe n’igitero cy’Interahamwe zazanywe na Venuste Nyombayire n’abandi bayobozi.

Tariki 7 Gicurasi 1994 Abanyeshuri bigaga muri G.S Marie Merci bishwe bagambaniwe n’abagenzi babo
Abana barererwaga muri SOS Gikongoro bishwe bagambaniwe n’uwari umuyobozi wacyo

Photos:

[fluentform id="3"]