sangiza abandi

Ibitabo biri mu mashuri bidakoreshwa mu bibangamira ireme ry’uburezi

sangiza abandi

Raporo y’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta bw’umwaka w’ingengo y’imari warangiye tariki 30 Kamena 2025, igaragaza ko hakiri icyuho gikomeye ku mikoreshereze y’ibitabo Leta iba yatanze mu mashuri kuko bikoreshwa ku kigero kiri hasi cyane ibishobora guhungabanya ireme ry’uburezi.

Ibikubiye muri iyi Raporo byamurikiwe Abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ku wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2026. Bibajije uburyo ireme ry’uburezi mu mashuri rizazamuka mu gihe abanyeshuri 29% mu biga mu mashuri abanza na 49% bo mu yisumbuye ari bo  gusa babasha kubona ibitabo kandi biba byatanzwe ku buryo buhagije.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yagaragaje ko kuva mu 2022 kugeza mu 2025, Leta yatanze ibitabo bisaga miliyoni eshatu mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ariko bikaba bidakoreshwa uko bikwiye.

Yavuze ko mu igenzura ryakozwe mu bigo 43 byatoranyijwe, basanze igipimo cyo gukoresha ibitabo mu mashuri abanza kiri kuri 29%, ndetse na 49% mu cyiciro cya mbere cy’ayisumbuye ibifatwa nk’ibishobora kugira ingaruka zikomeye ku ireme ry’uburezi.

Yagize ati: “ Ibi bisobanuye ko muri rusange igipimo cyo gukoresha ibitabo byageze mu mashuri kikiri hasi. Kudakoresha ibitabo, no kutabigeza mu mashuri bishobora kuba bigira ingaruka ku ireme ry’uburezi.” 

Iyi raporo igaragaza Leta itanga ibitabo byinshi  biba byanatwaye akayabo, ariko amashuri ntabigeze ku banyeshuri uko bikwiye. Hagati ya Werurwe na Kanama 2025, hakiriwe ibitabo biasga miliyoni imwe by’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, bifite agaciro k’asaga miliyari 1,4 Frw.

Mu igenzura ryakozwe muri Mata 2026, byagaragaye ko ibi bitabo byari bikiri mu bubiko bitarahabwa amashuri. 61% byabyo, byari bimaze gukererwa mu bubiko amezi umunani, naho 39% byari bimaze gukererwa igihe kirenga umwaka.

Ku rundi ruhande, mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, byagaragaye ko imfashanyigisho aba yagenewe zidakoreshwa uko bikwiye. Mu bugenzuzi bwakozwe mu mashuri 75 yatoranyijwe, byagaragaye ko 59% by’imfashanyigisho zakagombye gukoreshwa muri ayo mashuri, zitakoreshwaga.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi ,REB, cyasabwe kwihutisha isaranganywa ry’ibitabo no gukurikirana ko bikoreshwa neza.

Photos:

[fluentform id="3"]