Ngabo King yatangaje ko yamaze gufunga ‘Musée Ingabo’ ku bwo kubura amafaranga yo kwishyura ubukode bw’inzu y’umujyi wa Kigali yakoreragamo.
Ibi Ngabo King yabitangaje mu itangazo yashyize hanze ku wa 7 Gicurasi 2026 amenyesha abantu ko yafunze kubera kubura ubushobozi bwo kwishyura amafaranga yasabwaga na nyiri nzu ariwe umujyi wa Kigali.
Yagize ati “ Turabamenyesha ko umujyi wa Kigali wafunze ‘Musée Ingabo’
kuva kuri uyu wa 7 Gicurasi 2026, bitewe n’ibirarane by’ubukode bw’inzu iyi ngoro ndangamurage n’abahanzi batabashije kwishyura”.
Ngabo yavuze ko uretse no kuba bafunze, umujyi wa Kigali wafatiriye ibyari biri muri iyi ngoro birimo n’ibihangano by’abahanzi bakoreragamo, kugeza igihe ubwo bukode buzaba bumaze kwishyurwa.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ngabo yavuze ko gufunga iyi nyubako byatewe n’uko atabashije kumvikana n’umujyi wa Kigali ku mafaranga y’ubukode aho bamwishyuzaga arenze ubushobozi bwe.
Yagize ati “Mu 2025 nibwo batangiye kunsaba kwishyura amafaranga y’ubukode icyakora mbamenyesha ko ari menshi, bansabaga 1.400.000Frw ku kwezi njye mbabwira ko jye nabona 400.000Frw gusa ntibabyumva.”
Nyuma y’igihe ataremera kwishyura aya mafaranga, Ngabo yasabwe gusohoka mu nzu ahitamo guhita afunga kuko adafite amafaranga yo kwishyura.
Muri iri tangazo Ngabo yagaragaje ko hakiri imbogamizi zishingiye ku bukungu mu rwego rw’umuco n’ubuhanzi mu gihugu, ndetse ko abahanzi mu by’ubugeni bahura n’ingorane zo kutabona ubufasha buhagije bwo ndetse ko n’ubuyobozi busobanukirwa neza uru rwego.
Mu 2022 nibwo Ngabo yari yatijwe icyumba mu ‘Ngoro y’urugamba rwo kubohora u Rwanda’ aho yamurikiragamo ibihangano bye yakoraga afatanyije n’abandi basizi.
Nyuma y’umwaka umwe uyu musore yatijwe inyubako yamurikiragamo ibihangano bye i Rebero, aho yamaze imyaka ibiri mu 2025 atangira kumenyeshwa ko agomba kwishyura ubukode bw’aho yakoreraga.
Kuva mu mpeshyi ya 2025 yishyuzwa ariko atumvikana n’umujyi wa Kigali ku bukode, kuri uyu wa 7 Gicurasi 2026 Ngabo yasabwe gusubiza inzu niba koko adashobora kuyishyura.









