Tariki 09 Gicurasi 1994 ni umunsi wa 33 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 129 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Kuri iyi tariki habaye imishyikirano yo ku rwego rwo hejuru hagati ya Leta y’abicanyi n’abasirikare bakuru b’Abafaransa bari mu Rwanda hagamijwe kwihutisha umugambi wo kurimbura Abatutsi.
Kuri uwo munsi Gen Jean Pierre Huchon wo mu ngabo z’u Bufaransa yiyemeje guha ingabo z’u Rwanda ibisasu bya 105mm, amasasu y’imbunda nto zihabwa buri musirikare, n’ibikoresho by’itumanaho kugira ngo byoroshye imishyikirano y’ibanga hagati ye na Gen Augustin Bizimungu wari umuyobozi mukuru w’ingabo z’u Rwanda.
Iryo tumanaho ryagombaga gutegura kwinjira mu ntambara mu buryo butaziguye bw’u Bufaransa mu Rwanda.
Telefone idashobora kumvirizwa yagombaga koroshya ibiganiro hagati ya General Bizimungu na General Huchon, yoherejwe i Kigali. Ibindi bikoresho by’itumanaho cumi na birindwi (17) byaroherejwe nabyo kugira ngo byoroshye itumanaho hagati y’imitwe ya gisirikare iri mu mujyi wa Kigali.
Rwabalinda yatashye i Kigali afite telefone ikoreshwa n’ibyogajuru yari ashyiriye umuyobozi mukuru w’ingabo z’u Rwanda kugira ngo ashobore kuyikoresha mu gihe yagiye ku birindiro by’izo ngabo.
Leta y’abicanyi yakomeje kwakira ubufasha bwa gisirikare bw’u Bufaransa, ibishyigikiwemo n’abasirikare b’icyo gihugu, kandi byemejwe n’abayobozi b’Abafaransa, barangajwe imbere na Perezida Mitterrand.
Kuri iyi tariki Amerika yanze kohereza ingabo mu Rwanda
Umunsi nk’uyu mu 1994, amahanga yari yatangiye gutekereza ku bikorwa by’ubutabazi mu Rwanda ariko ingabo zo ntizoherezwa.
Uwari umuvugizi w’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko nubwo indege za Amerika zirimo gutwara ibikoresho by’ubutabazi bw’ibanze nta ngabo za Amerika zagombaga kuza mu Rwanda.
Icyo gihe kandi Leta ya Kenya yavuze ko nta bantu bayo izatanga mu butumwa bwa LONI bw’ ubutabazi mu Rwanda.
Ku rundi ruhande Abatutsi bakomejwe kwicwa, hishwe benshi bari bahungiye mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Gatagara muri Perefegitura ya Butare.
Kuri iyo tariki kandi ni bwo Minisitiri w’Intebe Kambanda Jean yagiranye inama n’abakuru b’amadini i Kabgayi muri Perefegitura ya Gitarama.









