sangiza abandi

Menya indarwa ya Hantavirus n’ingamba u Rwanda rufite mu kuyikumira no kuyikurikiranira hafi

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, cyatangaje ko inzego z’ubuzima  zashyizeho ingamba zo gukumira no gukurikiranira hafi indwara ya Hantavirus, iherutse kugaragara mu bihugu bimwe.

Icyorezo cya hantavirus gikomeje gukurikiranwa mu bihugu bitandukanye, aho hamaze kugaragara abantu banduye cyangwa abagenzi baturuka mu bihugu birimo Argentine, Afurika y’Epfo, u Buholandi, u Busuwisi, Espagne n’u Bwongereza.

Gusa kugeza ubu, mu Rwanda nta muntu uragaragaraho cyangwa ukekwaho indwara ya Hantavirus.

Hantavirus ni ndwara ki??

Hantavirus ni indwara iterwa na virusi zikunze kuba mu ngugunnyi  cyangwa inkegesi (rodents) cyane cyane imbeba, yandura binyuze mu guhumeka umwuka wandujwe n’inkari, ibisagazwa, cyangwa amacandwe y’ingugunnyi cyangwa Inkegesi.

Yandurira kandi mu gukora ahantu handuye umuntu akikora ku munwa, ku zuru, cyangwa mu maso, kurya cyangwa kunywa ibiribwa n’amazi byanduye;

Ubwoko bwa virusi yagaragaye muri iki cyorezo bwitwa Andes virus, bukaba ari bwo bwoko bwonyine bwa Hantavirus buzwi bushobora kwandura hagati y’abantu, n’ubwo biba gake cyane kandi bigasaba kuba abantu bicaranye umwanya muremure cyane kandi begeranye.

Ibimenyetso  by’uwayanduye, bishobora kugaragara hagati y’icyumweru kimwe n’ibyumweru 8 nyuma yo guhura n’iyi virusi. Ni ibimenyetso birimo kugira umuriro mwinshi no gutitira, kubabara umutwe, kubabara imikaya no mu ngingo, umunaniro, kuribwa mu nda kugira isesemi, guhitwa no kuruka.

Hashobora kandi kuzamo ibindi bimenyetso mu gihe uburwayi bwakomeye, birimo inkorora, guhumeka nabi, kubabara mu gatuza, n’izindi ndwara zikomeye z’ubuhumekero.

Ingamba inzego z’Ubuzima zashyizeho mu guhangana n’iyi ndwara

Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) yafashe ingamba zo gukumira no gukurikirana iyi ndwara, harimo gukaza ibikorwa ryo gusuzuma indwara zidasanzwe zirangwa n’umuriro mwinshi hamwe n’ indwara zo mu buhumekero.

Hari kandi gukaza igenzura n’isuzuma ku bantu bakora ingendo ku mipaka no ku bibuga by’indege, kongera ubushobozi bwo gupima indwara muri laboratwari, guhugura no gukangurira abakozi b’ubuzima uburyo bwo kuyitahura hakiri kare no kuyivura ndetse no gukomeza ubufatanye n’izindi nzego (One Health approach) mu gukurikirana ingugunnyi/ inkegesi n’izindi nyamaswa zo mu gasozi.

Uretse izi ngamba, RBC yibukije abantu ko kubera ko iyi ndwara ifite ibimenyetso bishobora gusa n’iby’ibicurane (influenza/grippe), malariya cyangwa COVID-19, ari ingenzi kwihutira kujya kwa muganga igihe umuntu arwaye.

Photos:

[fluentform id="3"]