sangiza abandi

RDF, Polisi na Minisiteri y’ubuzima batangije igikorwa cyo kuvura no kubaga amaso i Rulindo

sangiza abandi

Kuri iki cyumweru RDF na Polisi ku bufatanye na minisiteri y’ubuzima hamwe na Fondasiyo ya Fred Hollows yo mu Rwanda (FHF),batangije gahunda yo kuvura indwara z’amaso no kubaga indwara y’ishaza ifata amaso ku bitaro bya Kinihira biherereye mu karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru.

Ni muri gahunda ikomeje y’ibikorwa by’Ingabo na Polisi byo gufasha abaturage mu mibereho myiza byateguwe muri uyu mwaka wa 2026.

Iyi gahunda igamije kurandura mu baturage ubuhumyi bushobora kwirindwa, cyane cyane abageze mu zabukuru bafite imyaka 50 kuzamura batabashaga kubona serivisi zihariye zo kuvura indwara z’amaso.

Uyu muhango witabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubuzima, Jean Marie Vianney Ndayizigiye, umugaba wungirije ushinzwe serivisi z’ubuzima mu ngabo z’u Rwanda, Brigadier General Dr John Nkurikiye, umuyobozi ushinzwe Community Policing, ACP Teddy Ruyenzi, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Fred Hollows yo mu Rwanda, Madamu Tiva Kananura, abayobozi bo mu nzego zitandukanye, abagenerwabikorwa ndetse n’abaturage.

Photos:

[fluentform id="3"]