Abantu benshi bafata gupfusha umuntu nk’agahinda gakomeye kurusha ibindi byose umuntu ashobora guhura na byo, ariko ubushakashatsi bw’imiterere y’abantu bwo mu 2026, bwagaragaje ko gutandukana n’umukunzi wawe mwakundana by’ukuri ‘breakup’ bishobora gutera agahinda gakomeye cyane kurusha kubura umuntu wapfuye.
Abahanga basobanura ko itandukaniro rikomeye riri hagati y’aka gahinda kombi ari uko iyo wapfushije uwawe, ni igikorwa kibaye kitagizwemo uruhare, yenda uwo muntu yari arwaye cyangwa yakoze impanuka ariko ntiyigeze ahitamo kuba yagusiga.
Ibi bitandukanye no gutandukana n’uwo mukundana, kuko uwo mwakundanaga aba yahisemo ubundi buzima utarimo, ibi bitera ubwonko bwa muntu kumva ababajwe nuko atariwe bahisemo (social rejection), akenshi bigabanyiriza umuntu icyizere yigiriraga.
Muri iki gihe cy’ikoranabuhanga kandi, abahanga bavuga ko hari icyitwa agahinda gahoraho cyangwa kamara igihe kinini gatewe nuko uwo mwatandukanaga ukomeza kumubona ku mbuga nkoranyambaga, bigahora bikubabaza uko umubonye, ndetse bikagora ubwonko kwakira ko byarangiye.
Ubushakashatsi bwatangajwe n’ikinyamakuru National Library of Medecine bugaragaza ko gutandukana n’umukunzi bitera igikomere kigorana gukira kuko umuntu akomeza kwibaza ibibazo byinshi birimo Ese azagaruka? Byari kuba byarakosowe cyangwa byaragenze ukundi, ibi bitekerezo by’icyari kuba bituma igikomere kidakira kurusha igikomere watewe no gupfusha kuko ni inkuru iba yararangiye mu buryo busobanutse.
Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cya Scientific Reports bwerekana ko gutakaza umukunzi bishobora kugira ingaruka ku bwonko nk’iz’ubusinzi no kubatwa n’ibiyobyabwenge, guhangayika gukabije, kunanirwa kurya, kuribwa mu mubiri ndetse n’indwara z’umutima ziterwa n’agahinda gakabije.
Mu gihe abantu babuze ababo kuko bapfuye bahabwa ubufasha, inkunga, ndetse n’igihe cyo kuruhuka, uwatandukanye n’umukunzi we abwirwa amagambo nka ‘uzabona undi’, ibi bituma benshi baguma mu bwigunge, cyangwa ntibitabweho nabyo bikadindiza gukira ibikomere.
Abahanga bavuga ko nubwo urupfu rufatwa nko guhomba umuntu by’iteka ryose, ariko gutandukana n’umukunzi bitera agahinda gakomeye cyane, byumwihariko mu gihe cya mbere bitewe nuko ari inkuru iba irangiye ariko mu buryo budasobanutse.









