Perezida Paul Kagame yakiriye umuyobozi wa Mastercard Foundation, Zein Abdalla, ari kumwe n’uwahoze ari Perezida wa Liberia, Ellen Johnson Sirleaf, hamwe n’abandi bagize Inama y’Ubuyobozi n’abayobozi bakuru b’uyu muryango.
Yabakiriye kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Kamena 2026, muri Village Urugwiro.
Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye hagati ya Mastercard Foundation n’u Rwanda, ndetse n’uburyo bwo kurushaho kwagura amahirwe agenerwa urubyiruko binyuze mu guteza imbere ubumenyi, ubucuruzi buciriritse, guhanga imirimo no guhanga udushya.
Abayobozi bombi bagarutse ku kamaro ko gushora imari mu rubyiruko by’umwihariko binyuze mu kurushaho kurufasha kubona ubumenyi bugezweho butuma rwinjira ku isoko ry’umurimo cyangwa rugahanga imirimo yarwo.
Mastercard Foundation isanzwe ifatanya n’ibihugu bitandukanye bya Afurika mu guteza imbere gahunda zigamije kongerera urubyiruko ubumenyi n’amahirwe y’akazi, cyane cyane mu bijyanye n’uburezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ubucuruzi.
U Rwanda na rwo rumaze igihe rufatanya n’uyu muryango mu mishinga igamije guteza imbere urubyiruko, binyuze mu mishinga itandukanye igamije kurufasha kwihangira imirimo no kongera ubushobozi mu byiciro bitandukanye by’ubukungu.










