Tariki 12 Gicurasi 1994 ni umunsi wa 36 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 132 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Ku munsi nk’uyu, tarikiya 12 Gicurasi 1994, kuri ADEPR Nyabisindu i Muhanga haje interahamwe zisize ingwa n’amarangi zambaye amashara, zifite intwaro, ibyuma, amashoka, imihoro, ubuhiri burimo imisumari, zirara mu Batutsi bari bahahungiye zirabica.
Kuri uwo munsi nko mu masaha ya saa munani haje abagororwa bajya kujugunya iyo mirambo mu myobo, bagendaga bayikurura hasi ndetse hari na benshi batashizemo umwuka, bamwe bagenda basaba imbabazi, ari nako basenga.
Mu kwica Abatutsi bari kuri ADEPR Nyabisindu Interahamwe zabanje gusiga abagore n’abakobwa, kugira ngo babanze babasambanye ku gahato. Muri ibyo bikorwa byo kubahohotera hakoreshejwe ibikoresho binyuranye byo kubababaza, birimo amacupa, ibiti basongoye ndetse n’imyanana y’insina.
Kuri ADEPR Nyabisindu hari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rushyinguyemo abaguye aho babashije kuboneka barenga 120.
Jenoside yakorewe Abatutsi yagizwemo uruhare n’Abanyarwanda bo mu nzego zose harimo n’abanyamadini, bamwe muri bo bakurikiranywe mu nkiko barakatirwa, abandi baracyaburana.
Mu mwaka wa 2016, ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR bwasabye imbabazi kubera uruhare rwa bamwe mu bayoboke baryo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo n’uwari umuvugizi wabo wahungiye mu Bubiligi, Pasiteri Joseph Nsanzurwimo, unakomeje ibikorwa byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.








