Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yanenze ikoreshwa nabi ry’uburenganzira bwa VETO bufitwe n’ibihugu bitanu bikomeye ku Isi, kuko bibwitwaza mu gushyira igitutu ku bihugu bigize akanama k’umutekano ka Loni, bigakoma mu nkokora ibiganiro by’umutekano.
Ni ibyo yagarutseho ku wa Mbere, tariki ya 11 Gicurasi mu biganiro byo ku rwego rwa ba Minisitiri byagarukaga ku ivugururwa ry’Inama y’Umutekano ya Loni n’imikoreshereze y’ububasha bwa Veto.
Ibi biganiro byabaye ku ruhande rw’inama ya Africa Forward Summit iri kubera i Nairobi kuva tariki ya 11-12 Gicurasi 2026, yitabiriwe n’abayobozi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma za Afurika ndetse n’Ubufaransa.
Muri ibi biganiro byahuje aba Minisitiri bo mu bihugu bitandukanye, Minisitiri Amb. Nduhungirehe yagaragaje imbogamizi ziri mu ikoreshwa ry’uburenganzira bwa Veto bumaze igihe bukoreshwa mu gushyira igitutu ku bihugu by’ibinyamuryango by’akanama gashinzwe umutekano ka Loni.
Veto ni uburenganzira ntakumirwa bufitwe n’ibihugu bitanu bihoraho mu kanama gashinzwe umutekano, aribyo u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Burusiya n’u Bufaransa.
Ubu bubasha buha ibyo bihugu uburenganzira bwo kwanga umwanzuro cyangwa icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye kandi bikarangirira gutyo.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ibi bihugu bikoresha uburenganzira bwa Veto mu gushyira igitutu ku bindi bihugu ndetse ibi bikoma mu nkokora ibiganiro ku bikorwa by’ubutabazi by’umwihariko nko mu Karere, bituma inama y’umutekano idashobora kuzuza inshingano zayo zo kubungabunga amahoro n’umutekano ku Isi.
Mu 2025, mu Nama y’Umutekano ya Loni, uburenganzira bwa Veto bwavuzweho kugira uruhare mu kudindiza imyanzuro ku mutekano n’ubutabazi bw’abaturage bakorerwa itotezwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibihugu bikomeye byakoresheje cyangwa bikangisha gukoresha veto bituma habura ubwumvikane ku bihano n’ingamba zikomeye zigamije gukemura iki kibazo gihereye mu mizi.
Bimwe mu bihugu bya Afurika byashimangiraga ko hakenewe ibiganiro bya politiki n’ubuhuza buyobowe na Afurika, aho gushyira imbere gutanga ibihano ku makimbirane amaze igihe hagati y’u Rwanda na RDC, aho u Rwanda rwagaragazaga ko ruhangayikishijwe n’umutekano muke uri ku mipaka iruhuza na Congo ndetse n’ingengabitekerezo ikomeje gukura mu Karere.
Ibi byagiye bigaragaza uburyo imikoreshereze ya veto ibangamira ubushobozi bw’akanama k’umutekano mu gufata ibyemezo byihuse no kurinda amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.










