sangiza abandi

Abanyarwanda bakina mu academy ya PSG bitwaye neza mu marushanwa batahana imidali 

sangiza abandi

Amakipe y’u Rwanda mu bakiri bato yitabiriye Igikombe cy’Isi cy’Amarerero ya PSG Academy 2026, yasoreje mu myanya itatu ya mbere, aho batahanye imidali itandukanye ndetse banegukana ibihembo by’abatsinze ibitego byinshi.

Mu bahungu batarengeje imyaka 11, ikipe y’u Rwanda yabaye iya kabiri itsinzwe na Brazil ibitego 3-0, yegukanye umudali w’Umulinga.

Ni nako byagenze ku ikipe y’abahungu batarengeje imyaka 13, na bo babaye aba kabiri nyuma yo gutsindwa n’u Bufaransa ibitego 2-1, nabo begukana uyu mudali.

Mu bakobwa batarengeje imyaka 15 begukanye umudali w’umwanya wa gatatu batsinzwe penaliti 3-1 nyuma y’umukino banganyije n’u Bufaransa 0-0, itahana umudali wa Feza.

Muri iri rushanwa kandi, bamwe mu bana b’Abanyarwanda bakoze amateka. Ineza Ange Landry yabaye umukinnyi wigaragaje cyane mu bahungu batarengeje imyaka 13 atsinda ibitego 17, anegukana igihembo cya Tumukinnyi watsinze ibitego byinshi mu irushanwa. 

Mu bakobwa batarengeje imyaka 15, Aimée Irinatwe na we yanditse amateka atsinda ibitego 9 ndetse yegukana igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa. 

Uyu musaruro wa PSG Academy Rwanda ni ikimenyetso gikomeye cy’uko gushora imari mu bana bato no kubaha amahirwe yo gukina ku rwego mpuzamahanga biri gutanga umusaruro. 

Ni intambwe ikomeye ishobora kubakirwaho mu guteza imbere ahazaza ha ruhago y’u Rwanda.

Photos:

[fluentform id="3"]