sangiza abandi

Abanyarwanda bakina mu academy ya PSG bitwaye neza mu marushanwa batahana imidali 

sangiza abandi

Abana b’u Rwanda bakina mu academy ya PSG bitwaye neza mu irushanwa rya PSG Academies World Cup 2026, aho batahanye imidali itandukanye ndetse banegukana ibihembo by’abatsinze ibitego byinshi.

Mu bahungu batarengeje imyaka 11, ikipe y’u Rwanda yegukanye umudali wa silver nyuma y’umukino waranzwe n’ubuhanga. Ni nako byagenze ku ikipe y’abahungu batarengeje imyaka 13, na yo yitwaye neza cyane isoza irushanwa iri ku mwanya wa kabiri, nayo ihabwa uyu mudali.

Mu bakobwa batarengeje imyaka 15, ikipe y’u Rwanda yegukanye umwanya wa gatatu ndetse itahana umudali wa ‘bronze’ nyuma yo kwitwara neza imbere y’andi makipe y’abato akomeye yo hirya no hino ku Isi.

Muri iri rushanwa kandi, bamwe mu bana b’Abanyarwanda bakoze amateka. Ineza Ange Landry yabaye umukinnyi wigaragaje cyane mu bahungu batarengeje imyaka 13 atsinda ibitego 17, anegukana igihembo cya Top Scorer w’irushanwa. 

Mu bakobwa U15, Aimée Irinatwe na we yanditse amateka atsinda ibitego 9 ndetse yegukana igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa. 

Uyu musaruro wa PSG Academy Rwanda ni ikimenyetso gikomeye cy’uko gushora imari mu bana bato no kubaha amahirwe yo gukina ku rwego mpuzamahanga biri gutanga umusaruro. 

Ni intambwe ikomeye ishobora kubakirwaho mu guteza imbere ahazaza ha ruhago y’u Rwanda.

Photos:

[fluentform id="3"]