Perezida w’igihugu cy’ubufaransa Emmanuel Macron yavuze ko afite impungenge ku kamaro k’ibihano byafatiwe ingabo z’u Rwanda ,ibihano byashyizweho na Amerika ,aho asanga bidakemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RD Congo.
Mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru birimo France 24 na RFI, ku ruhande rw’Inama ya Africa Forward Summit 2026 yabereye i Nairobi muri Kenya, Perezida w’u Bufaransa yabajijwe ku bihano byafatiwe ingabo z’u Rwanda na Washington ndetse niba Paris na yo izabikurikiza.
Macron yavuze ko gushyira u Rwanda mu kato bishobora gutuma rutarushaho kwemera ubufatanye ku mahoro n’umutekano ahubwo asaba ko hazabaho ituze n’ibiganiro bitaziguye hagati ya Perezida wa DRC Félix Tshisekedi ndetse na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.
Yagize ati “Hakenewe ikiganiro cy’ubwubahane hagati ya Perezida Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi, ndetse na gahunda yo kongera gushyira hamwe inzira zose z’ubuhuza ku meza y’ibiganiro, ni cyo jye nemera kandi ni cyo nzakorera u Bufaransa.”
Emmanuel Macron yavuze ko amasezerano y’amahoro yasinywe mu mpera z’umwaka ushize ku buhuza bwa Leta zunze ubumwe za Amerika atigeze atanga umusaruro wari witezwe,aho ayo masezerano yasinywe ariko na n’ubu amahoro akaba ataragerwaho neza.
Macro avuga ko gufatira u Rwanda ibihano nk’uko byakozwe na USA bidatanga icyizere.
U Bufaransa buvuga ko igikwiye ari ibiganiro bya dipolomasi bihuje ibihugu byinshi,aho Macron asanga bikwiye ko habaho ibiganiro byagutse birimo Uganda u Burundi n’ibindi bihugu byo mu karere kugira ngo hasobanurwe neza ikibazo cy’ingabo ziri muri Congo ndetse n’ibibazo by’inyungu z’ubukungu biri mu burasirazuba bwa Congo ariko hisunzwe inzira zose z’ubuhuza.
Ni nyuma y’aho Leta zunze ubumwe ya Amerika ifatiye ibihano bamwe mu bayobozi bakuru b’igisirikare cy’u Rwanda mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka.








