Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, Jean Guy Afrique yavuze ko urugendo rw’iterambere rw’u Rwanda rwubakiye ku gutekereza kure no kureba amahirwe y’ishoramari arenze ingano y’Igihugu ndetse n’aho giherereye.
Yabigarutseho ubwo yafunguraga inama ya Africa CEO Forum iri kubera mu Rwanda, guhera kuri uyu wa Kane, tariki ya 14-15 Gicurasi 2026.
Ni inama yitabiriwe n’abarenga 2800 barimo abakuri b’Ibihugu naza Guverinoma, abahagarariye ibigo bikomeye muri Afurika, n’abandi baganira ku buryo bakwiye gufatanya mu kwigira no kwishakamo ibisubizo biganisha ku iterambere.
Jean Guy Afrique yavuze ko u Rwanda rwiyemeje kuba igihugu gifunguye, cyizewe ku rwego mpuzamahanga kandi gifite imiyoborere n’ibikorwaremezo bifasha kwisanga ruhatana ku masoko mpuzamahanga.
Yagaragaje ko iyi nama ihuza abayobozi b’Ibigo bikomeye ku mugabane wa Afurika yabaye urubuga rukomeye ruhuriraho abayobozi bo mu nzego za Leta n’abikorera kugira ngo baganire ku hazaza h’ubukungu bwa Afurika, ishoramari ndetse n’ubufatanye bukenewe mu guteza imbere umugabane.
Yagaragaje ko ubukungu bw’isi buri kwihuta cyane, bitewe n’izamuka ry’ikiguzi cyo gukora ishoramari, impinduka mu bucuruzi mpuzamahanga ndetse n’ikoranabuhanga rikomeje guhindura uburyo inzego zitandukanye zikora.
Akomeza avuga ko icyo Afurika ikwiye gukora ari uguhindura ayo mahirwe mo ibikorwa bifatika byatanga umusaruro urambye.
Yagaragaje ko ibyo bizasaba kubaka ibigo bikomeye bishobora guhangana ku rwego mpuzamahanga, guteza imbere ibikorwa remezo no koroshya ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu bya Afurika.
Jean-Guy Afrika kandi yavuze ko kugira ngo ibyo bigerweho, hakenewe imikoranire mishya hagati ya Leta n’abikorera, aho Leta zigomba gushyiraho gahunda n’amategeko byorohereza ishoramari.
Ni mu gihe abikorera basabwa gukomeza gushora imari, guhanga udushya no kubaka ibigo bikomeye byafasha Afurika kwigira.
Ku ruhande rw’u Rwanda, yavuze ko igihugu gikomeje gushora imari mu bikorwa remezo by’ubucuruzi n’ubwikorezi, ubukerarugendo, ingendo zo mu kirere, serivisi z’imari ndetse n’ikoranabuhanga, hagamijwe koroshya ishoramari.










