Bamwe mu bahinzi b’ibirayi mu Karere ka Rubavu barinubira imbuto y’ibirayi bahawe na Tubura itujuje ubuziranenge aho bamwe bayitera ikaborera mu mirima abandi ikuma.
Aba bahinzi bavuga ko umuryango Tubura wabahaye ibirayi ubabwirako ari imbuto nziza itanga umusaruro ariko siko byagenze,kuko ahubwo iyi mbuto ngo ibyinshi biborera mu butaka n’ibigize ngo biramera bigahita byuma.
Umwe mu baturage agaragaza igereranya ry’umusaruro yari asanzwe abona batarahabwa iyo mbuto yabarumbiye n’umusaruro yiteze.Yagize ati”ahangaha nahakuraga toni 10, ariko ubungubu ndahamya ko nta na toni 2 nzahakura”
Undi nawe agaragaza gutenguhwa n’iyi mbuto bahawe na Tubura nyamara abateye indi basanzwe bahinga nta kibazo yagize. Ati”Ibibazo twaje kugira ni ukubona abo ku ruhande baguze imbuto zisanzwe mu yandi masoko abo duhana imbibe urabona ko ibirayi byabo ari byiza ariko twebwe murabona imbuto baduhaye ko yose yaboreye mu butaka.Turasaba baze barebe igihombo baduteje babitwishyure”
Iradukunda Jamvier uhagarariye Tubura mu karere ka Rubavu ,yabwiye RBA ducyesha iyi nkuru ko nabo bamaze iminsi bakira abahinzi bagaragaza iki kibazo ariko bo bari batanze imbuto yujuje ubuziranenge gusa ngo bagiye gukora igenzura ku mpamvu idatanga umusaruro yari yitezweho
Yagize ati “imbuto twatanze ifite Certificat igaragaza ko yujuje ubuziranenge ariko nanone ibyatera ikibazo mu bihingwa ni byinshi hashobora kuba uburwayi,hashobora kuba imiterere y’ubutaka ni byo turi gukora ubungubu kugirango tumenye ikibazo nyirizina ngo cyaturutse he”
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB kigaragaza ko ubusanzwe imbuto zihabwa abahinzi zigomba kuba zapimwe ubuziranenge n’ikigo kibifitiye ubushobozi.Umuyobozi wa Station ya RAB ya Tamira avuga ku gihombo aba bahinzi bahuye na cyo ,yavuze ko RAB izabahuza na Tubura yabahaye iyi imbuto kugirango bafashwe.








