sangiza abandi

Kigali: Hibutswe abarenga 100 biciwe muri IFAK muri Jenoside yakorewe abatutsi

sangiza abandi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, ari kumwe n’Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere y’Ingabo z’u Rwanda, Col Egide Ndayizeye, kuri uyu munsi bifatanyije n’abanyeshuri n’abarimu barenga 1,500 bo muri IFAK, Kimihurura ndetse n’andi mashuri ayegereye mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iki gikorwa hunamiwe abanyeshuri, abarimu n’imiryango irenga 100 biciwe muri IFAK no mu mashuri ayikikije mu gihe cya Jenoside.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yashishikarije urubyiruko gukomeza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, gufasha abayirokotse, kwigira ku mateka igihugu cyanyuzemo, gukomeza gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Col Ndayizeye yibukije abanyeshuri ubwitange bw’Ingabo za RPA mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, anabashishikariza kurwanya abayihakana n’abayipfobya, kurinda amateka nyakuri ya Jenoside no gukomeza kubaka u Rwanda rwunze ubumwe kandi rufite amahoro, ndetse no kurinda ibyagezweho n’igihugu

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]